Iyobokamana

Abantu ntibemeranywa n’umupfumu Rutangarwamaboko waragije Musenyeri Kambanda abazimu b’u Rwanda

Ku wa 25 Ukwakira 2020, nibwo inkuru nziza yatashye I Rwanda y’uko Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yazamuye mu ntera Arkiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda, amugira cardinal.

Ni inkuru yashimishije ab’ingeri zose cyane ko Musenyeri Kambanda ari uwa mbere ubashije kugera kuri iyo ntera mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Umupfumu Rutangarwamaboko [usanzwe ari umupfumu uzwi akaba n’umuganga gakondo ukoresha imbaraga z’abakurambere n’ibyatsi bya cyimeza] ari mu bagaragaje ibyishimo n’ubwo imvugo yakoresheje hari abayifashe nko kuzana imyemerere igendeye kuri Ryangombe kandi abantu baramenye Ubukristu.

Ku rukuta rwa Twitter yagize ati “Nkundakozera iz’u Rwanda ntiziburira no mu bizanano ntiruzima dore n’ubu kuva rwabaho rubonye karidinali wa mbere mu Mateka yarwo,Igituma u #Rwanda rutazima ntikikazimizwe ngo kirenzwe ingohe kd mbibutse ko Musenyeri cg Karidinali batazarurutira #ImandwaNkuru Mbandoga Umwami !”

Yakomeje agira ati “Imandwa ntitugira ubwiko,Ishyuka Mwenimana @KambandaAntoine ,Imana y’iRda n’AbazimuBacuBatazima baguhunde Umutima w’iRwanda utaguhuza icyuho twatewe n’Amateka y’icinyizamuco&Ihonyantekerezo twagiriwe no kugeza n’Ubu. Dutsinde RekaIbyawe ufate Ibyanjye KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO !”

Ubutumwa bwa Rutangarwamaboko ntibwakiriwe kimwe dore ko hari abavuze ko azanyemo ibintu byo gutekerekera kandi abakristu bo mu Rwanda basigaye babiziririza.

Mu batanze ibitekerezo harimo uwitwa Simon Pierre Habiyaremye wagize ati “Ese ko mbona muvanga kwiyambaza no kwirahira abazimu kd imigenzo ya gipagani tutakiyikurikira ibyo byaba ari iki ? Karidinali ahagarikiwe n’Imana data isumba byose si abazimu bamuri inyuma. “

Yakomeje agira ati “Twamenye Imana ntituri kwa Ryangombe n’ibindi bibi nk’ibyo byose bijyanye.”

Nyuma y’isengesho rizwi nka Angelus ryasomewe ku rubuga rwa Mutagatifu Petero i Roma kuri iki Cyumweru saa Sita, nibwo Papa Francis yifashishije idirishya ry’ingoro ye, yasomye mu ijwi riranguruye amazina y’abepiskopi 13 bagizwe ba cardinal, barimo Musenyeri Antoine Kambanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger