Abantu bategereje Sauti Sol mu gitaramo gifungura FESPAD baraheba mu gihe abandi bahanzi baririmbye
Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 29 Nyakanga 2018 nibwo mu mujyi wa Kigali habereye igitaramo cyo gutangiza ku mugaragaro FESPAD n’umuganura ariko Sauti Sol yari iri mu bahanzi batumiwe ngo baririmbe yatengushe abantu ntiyaririmba kandi nyamara yarageze mu Rwanda.
Iki ni igitaramo cyabereye muri Parikingi ya Stade Amahoro, mu bahanzi bagombaga kuririmba muri iki gitaramo harimo Bruce Melodie, Knowless Butera, Igor mabano wafatanyije n’abanyeshuri bo mu ishuri rya muzika ryahoze ku Nyundo rikaba ryarimuriwe i Muhanga hakiyongeraho Sauti Sol na Zao Zoba bari batumiwe nk’abanyamahanga ndetse nk’abahanzi bimena muri iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta.
Uko byagenze rero abahanzi bose twavuze haruguru baririmbye ariko abantu bategereza Sauti Sol mu gihe kirenga amasaha abiri amaso ahera mu kirere kandi aba bahanzi bo muri Kenya bari bageze mu Rwanda.
Icyabiteye ngo ni uko aba basore ari bwo bari bakigera mu Rwanda bavuye muri Zambia dore ko ari naho bakoreye igitaramo ku wa Gatandatu tariki 28 Nyakanga 2018 nkuko abateguye iki gitaramo babitangarije Teradignews.
Birasa naho Sauti Sol ariyo yatengushye abantu kuko abacuranzi babo bageze ahaberaga igitaramo ndetse bakanatangira gucomeka ibyuma bavuga ko abahanzi basigaye inyuma gato bagiye kuza bagataramira abantu ariko nabwo ntibaza biba ngombwa ko Minisiteri y’umuco na siporo ifata icyemezo cyo kubwira abitabiriye igitaramo bakitahira.
Mbere y’uko icyiciro cy’abahanzi kigera habanje kwiyerekena kw’ibihugu binyuranye ndetse hanavugirwa amagambo akomeye yavuzwe n’abayobozi bishimiraga FESPAD iri kuba ku nshuro ya cumi yikurikiranya. Usibye ibi ariko abari bahagarariye ibihugu byabo binyuranye bashimishije abitabiriye iki gikorwa mu mico ya buri gihugu mu bihugu bitanu bihagarariwe birimo Burkina Faso, Congo, Senegal, DRC ndetse n’u Rwanda.