Abantu bagiye kujya bakorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga kuri Internet
Mu gihe ikoranabuhanga riri gutera imbere umunsi ku wundi mu Rwanda, na Polisi y’igihugu ntishaka gusigara inyuma kuko yazanye uburyo bushya bwo gukorera ibizami byo kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga by’agateganyo (provisional driving tests ) binyuze kuri Internet.
Ni gahunda nshya igomba gutangira muri Werurwe 2019. Icyakora ubu buryo ntabwo buje gusimbura ubwari busanzwe bukoreshwa aho abantu bahuriraga mumasitade bagakora ibizamini byanditse, ahubwo buje kubwunganira aho abantu bashobora gukora ikizamini ari benshi kandi mu gihe gito.
Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent Jean Marie Vianney Ndushabandi, yemeje aya makuru ndetse avuga ko muri Werurwe iyi gahunda izahera mu mujyi wa Kigali mbere y’uko ikoreshwa no mu zindi ntara .
“Tuzahera muri Kigali mbere y’uko inakoreshwa mu zindi ntara z’igihugu. Ubu buryo bushya ntabwo buzasimbura ubwari busanzwe aho abantu bakoreraga ibizamini muri stade, bwose buzakoreshwa hagamijwe gutanga serivisi nziza ku bantu benshi kandi mu gihe gito.” Niko yavuze.
Yakomeje agira ati “Inonosorwa ry’iyi gahunda rirakomeje ku cyicaro cyacu cya Traffic Police ku Muhima. Ubu buryo bugiye gutangirira i Kigali kugira ngo turebe imbogamizi zabwo n’umusaruro bizatanga.”
Senior Superintendent Jean Marie Vianney Ndushabandi yakomeje avuga ko abiyandikisha bazajya bahitamo uburyo bashaka gukoramo ikizamini, niba ari gukorera kuri Internet cyangwa se gukorera ku rupapuro nk’ibisanzwe.
Ati:“Muri iki gihe cyo kwiyandikisha, abantu bazajya bahitamo uburyo bifuza gukoramo ikizamini, gukorera kuri internet cyangwa ku mpapuro nk’ibisanzwe, abazahitamo gukorera kuri internet bazakorera ku Muhima bakazanahabwa mudasobwa (Computer) ubundi bagakurikiza amabwiriza.”
“Bazashyirwa mu cyumba gifite ubushobozi bwo kwakira abagera kuri 50. Ikizamini kizajya gikorwa mu minota 20 nk’ibisanzwe. ibi bikaba bivuze ko tuzaba dufite ubushobozi bwo kwakira abarenga 150 mu isaha imwe. Tuzareba niba byihuta ku buryo hajya hakorwa ikizamini kabiri cyangwa 3 mu kwezi.” Niko yakomeje asobanura uburyo bizakorwamo.
Abantu batandukanye bishimiye ubu buryo ariko nanone bagahamya ko abazakoresha ubu buryo bushya bazakenera amahugurwa.