Abantu bagera ku 100 bishwe muri Mali
Amakuru ava muri Mali avuga ko abantu bagera ku ijana bishwe mu gitero cyabaye mu Karere gasanzwe gatuwemo n’abantu bo mu bwoko bw’aba Dogon muri icyo gihugu.
Radio y’Abafaransa RFI ivuga ko icyo gitero cyabereye ahitwa Sobane-Kou, hafi y’agace kitwa Sanga.
Amakuru avuga ko abaguye muri iki gitero batunguwe n’abagizi banabi nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi muri ako gace.
Kuva mu mezi ashize,icyo gihugu cyagiye kigaragaramo ubwicanyi bwahato na hato, bushingiye ku bwoko, ubundi nabwo bugakorwa n’imitwe y’intagondwa ziyitirira idini rya rya Isilamu.
Aba Dogon basanzwe babeshejweho n’umurimo w’ubuhigi mu gihe aba Peuls babeshejweho n’ubworozi barakunze gushamirana cyane.
Muri ako karere muri Werurwe 2019,aba Peuls barenga 130 barishwe n’abantu bitwaje intwaro bari biyambitse nk’abo mu bwoko bw’Abadagon.
Gushamirana hagati y’izo mpande Ebyiri byariyongereye kuva hadutse ibitero bitewe n’imitwe yiyitirira idini rya Isilamu mu Burasirazuba bw’iki gihugu mu mwaka wa 2012.
Mbere y’aho, gushamirana hagati y’aba Peuls n’aba Dogon yakomeje gushakirwa igisubizo biciye mu bwumvikane. Gusa ubwigomeke bw’imitwe bwakomeje gutuma ibibazo bikomeza kwiyongera.
Ku mpande zombi hagati y’ubu bwoko bwombi, buri ruhande rushinja urundi kuba intandaro y’intambara hagati yabo.