Abantu babarirwa mu bihumbi bagiye guherekeza nyakwigendera Mowzey Radio-AMAFOTO
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Gashyantare 2018, iwabo wa Mowzey Radio i Makindye , Kampala muri Uganda abantu ibihumbi n’ibihumbi baje guherekeza nyakwigendera Radio waririmbaga muri Goodlife wapfuye mu gicuku cyo kuwa kane tariki ya 1 Gashyantare azize inkoni yakubiswe .
Radio yaguye mu bitaro bya Case Hospital biherereye muri Kampala nyuma y’iminsi 10 akubitiwe mu kabare yari yagiye kuririmbamo maze akajyanwa kwa muganga ari intere ariko abaganga ntibabashe kurokora ubuzima bwe.
New Vision iri gukurikirana iki gikorwa cyo gushyingura Nyakwigendera yanditse ivuga ko kugeza ubu Weasel waririmbanaga na Nyakwigendera ntabwo ari gushobora kuvuga bitewe nagahinda yatewe no kuba umuvandimwe bahoranaga mu buzima bwa buri minsi atazongera kumubona ukundi. Nyina wa Radio yavuze ko abuze umuhungu we witondaga , wacishaga make , wamufashaga muri byinshi, mu marira menshi yatangaje ko azakumbura umuhungu we ati kandi Imana imuhe iruhuko ridashyira.
Abahanzi bose aho bava bakagera haba aba hano mu Rwanda , muri Afurika ndetse n’irwotamasimbi bashegeshwe n’urupfu rwa Radio kuko ubu ku mbugankoramyamabaga nta kindi kiri kuvugwa uretse kwifuriza Radio kuruhukira mu mahoro.
Abahanzi batandukanye bo muri Uganda bagiye guherekeza nyakwigendera.
Photo: New vision