AmakuruPolitiki

Abantu 16 batawe muri yombi bari mu bikorwa bitemewe n’amategeko

Mu duce dutandukanye tw’igihugu hakomeza kugenda hagaragara abantu bafatwa bakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko y’igihugu cyacu, ni muri urwo rwego polisi y’u Rwanda yataaye muri yombi abantu bagera kuri 16 bafatanwe urumogi ndetse n’inzoga zitemewe.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu 16 bo mu turere twa Rubavu, Huye ndetse na Nyamasheke bakoraga ibikorwa binyuranyije n’amategeko aho bamwe bacuruzaga inzoga zitemewe naho abandi bacuruza urumogi.

Mu bantu 16 bafatiwe muri ibi bikorwa bitemewe n’amategeko, 13 muri bo bafatiwe mu karere ka Huye mu Murenge wa Huye, Akagali ka Rukira mu Mudugudu wa Kanazi aho bafatanwe inzoga zitwa Igikwangari zingana na litiro 1,030 bari basanzwe bacururiza mu ngo zabo barahahinduye nk’utubari.

Mu Karere ka Rubavu hafatiwe abantu babiri barimo uwitwa Rehema Uwayisenga w’imyaka 27 y’amavuko ndetse na Sifa Jaqueline w’imyaka 26 bombi bafatanwe urumogi rungana n’ibiro bibiri, aho bari basanzwe barucuruza mu baturage ndetse bakaba bavuze ko urwo rumogi rubageraho ruvuye muri Congo ruzanwe n’umugabo wa Sifa witwa Hubert.

Tunyarukiye mu karere ka Nyamasheke, polisi yatangaje ko yafatiyeyo umugore w’imyaka 34 y’amavuko witwa Mukaremera Felicite wafatanwe inzoga zitemewe n’amategeko zitwa Ruyazubwonko zingana na litiro 320 aho nawe yajyaga azicururiza mu rugo yarahahinduye akabari nk’abamwe bo mu karere ka Huye.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu bose bafatiwe muri biriya bikorwa bitemewe n’amatego bose bafashwe ku bufatanye bw’inzego z’ibanze, abaturage na polisi y’igihugu ndetse bakaba bibukije abaturage ko icyorezo cya Coronavirus kigihari kandi nta muntu n’umwe kirengagiza, bakaba basabwe gukomeza kukirinda ndetse no kukirwanya kuko bisaba uruhare rwa buri wese.

Abafatanwe urumogi mu karere ka Rubavu bakaba bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rugerero kugirango bakorerwe dosiye mu gihe iperereza rigikomeje.

Naho abafatanwe inzoga zitemewe n’amategeko bagomba guhabwa ibihano biteganwa n’amategeko mu gihe inzoga bafatanwe zahise zimenwa.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger