AmakuruAmakuru ashushye

Abanduye Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho 2

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu bipimo 842 byafashwe mu masaha 24 ashize, hagaragayemo abantu babiri bashya basanzwemo icyorezo cya Coronavirus, bituma abamaze kucyandura mu Rwanda bagera ku 120.

Uyu mubare utangajwe nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu abantu 11 bakize iki cyorezo basezerewe, bakwiyongera kuri barindwi basezerewe mu cyumweru gishize bose hamwe bakagera kuri 18.

Abantu babiri byemejwe kuri uyu wa gatandatu ko basanzwemo Coronavirus ari abahuye “n’abandi barwaye Coronavirus mu Rwanda.”

Minisiteri y’Ubuzima yakomeje iti “Aba bagaragaweho Coronavirus bose bahise bashyirwa mu kato kandi hakomeje gushakishwa abantu bose bahuye nabo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima. Umuntu wese uhisha cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umurwayi wa Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byabo, aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.”

Kuri uyu wa Gatandatu Minisitiri w’Ubutabera Johston Busingye, yemeje ko hari abantu “batatu cyangwa bane” bakurikiranweho gushyira ubuzima bw’abandi mu kaga bahishira amakuru kuri Coronavirus.

Yabwiye RBA ati “Icyo gikorwa iyo ugikoze uba ushyira ubuzima bw’abantu benshi, baba abawe n’abo utazi, mu kaga. Magingo aya hari abantu batatu cyangwa bane barimo barakurikiranwa, turashaka kumenya ko ibyo bakoze babikoze nkana babizi ko bafite ubwandu, cyangwa bashobora kuba barahuye n’ababufite.”

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abarwayi bose bavurirwa ahantu habugenewe kandi barimo koroherwa, ndetse abenshi ubu nta buimenyetso bya Cornavirus bagaragaza, kandi nta n’umwe urembye.

Isaba Abanyarwanda gukomeza kwitwararika, ndetse nk’uko byatangajwe na Leta y’u Rwanda, abantu bose basabwa kuguma mu ngo, kandi uwinjiye mu Rwanda agashyirwa mu kato k’ibyumweru bibiri.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger