AmakuruPolitiki

Abandi Banyarwanda biganjemo abagore birukanwe muri Uganda

Polisi ya Uganda yasubije i wabo abagore bane b’Abanyarwanda n’abana babo babiri ndetse n’umugabo umwe bari bamaze iminsi iri hagati y’umwe n’itandatu bafungiwe  ku mupaka wa Cyanika mu Karere ka Kisolo.

Virunga post yatangaje ko bafashwe na polisi ya Uganda mu bihe bitandukanye ikabafungira kuri Polisi ya Kisolo, ku mpamvu batigeze basobanurirwa dore ko bari binjiye muri icyo gihugu mu buryo bwemewe n’amategeko.

Muhirwa Jean Paul umwe muri abo banyarwanda yagize ati: ‘’Njye maze iminsi itandatu mfungiwe kuri polisi ya Kisolo, muri icyo gihe nari mbayeho nabi, bambwira ko Abanyarwanda turi abagome, bambwira ko benda kunjyana mu bucamanza. Nakomeje kugerageza gutakamba ngo bambabarire bagera ubwo bambwira ko ngomba kujyana n’abandi banyarwanda bari kugarurwa hano mu gihugu.’’

Abo banyarwanda bavuga ko ubuzima babayemo mu buroko bugoranye kuko batagaburirwaga, bagatukwa hakaba n’ubwo bakwa amafaranga ya ruswa ashobora no kugera kuri miliyoni ebyiri cyangwa zirenga z’amashiringi ya Uganda kugira ngo babone kurekurwa (ni ukuvuga abarirwa mu bihumbi 500 by’Amafaranga y’u Rwanda).

Umwe muri bo witwa Nyiramahirwe Anonciyata avuga ko yafashwe na Polisi ya Uganda nyuma yo kuhinjira mu buryo bwemewe n’amategeko ariko ngo yaje gutungurwa no kugera ahitwa Nyakabande muri Uganda babona abapolisi bahagaritse bus barimo yerekeza i Kampala babakuramo niko kubajyana kubafunga.

Yagize ati: ‘’Nari nakatishije itike ngomba kugera i Kampala, tugeze mu nzira rwagati baba batugaruye shishitabona bahita badufunga, urumva kuba umuntu yiteguye urugendo akaruvutswa, ukongeraho no gufungwa, ukicishwa inzara, ugatukwa, yewe banatwaka ruswa kugira ngo bakurekure, urumva ni akarengane dukeneye ko bikemuka’’.

Yongeyeho ati: ‘’Aba bantu nta n’impuhwe bafite, kubona badatinya no gufunga abagore bafite abana b’impinja bakamara umunsi urenze umwe batagaburiwe, urumva ni ikibazo gikomeye’’.

U Rwanda na Uganda ni bimwe mu bihugu byashyize umukono ku masezerano harimo n’agamije koroshya ubuhahirane bw’ibihugu bihuriye mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba. Aba baturage ntibashidikanya kuvuga ko ibikorwa nk’ibi igihugu cya Uganda gikomeje kubakorera bihabanye n’ayo masezerano.

Ahagana mu saa tanu z’amanywa ku wa gatatu tariki 06 Gashyantare 2019 nibwo ngo bakuwe kuri Polisi ya Kisolo muri Uganda aho bari bafungiwe bazanywe na Polisi yaho ibageza hafi y’umupaka wa Cyanika aho yabategetse gusubira mu gihugu cyabo.

Abanyarwanda 7 birukanwe ku butaka bwa Uganda

Abo banyarwanda bakimara kugezwa ku mupaka ubinjiza mu gihugu, nibo bafashe iyambere bajye kubimenyesha ubwabo urwego rw’abinjira n’abasohoka kugira ngo buzuze amakuru agaragaza ko bagarutse mu Rwanda, mu gihe polisi ya Uganda nta buyobozi yigeze igezaho by’aya makuru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger