AmakuruPolitiki

Abandi Banyarwanda bajugunywe ku mupaka w’u Rwanda na Uganda

Leta ya Uganda imaze igihe kinini iafata abanyarwanda batandukanye babarizwa muri kiriya gihugu ikajya kubafunga ibashinja kuba intasi z’igihugu cy’u Rwanda kandi mu byukuri ari ibintu bihimbiye utamenya aho babikura.

Muri uku gufunga aba banyarwanda, leta ya Uganda ikomeza kugenda ibahondagura ikabagira intere kugeza naho bamwe baba batabasha kugenda, ibi nibyo byatumye leta y’u Rwanda isaba kiriya gihugu kurekura abaturage b’u Rwanda cyafunze kuko ibyo babashinja Atari ukuri.

Kuva icyo gihe kugeza ubu Leta ya Uganda ijya inyuzamo ikazana abanyarwanda yari yarafunze ikabajugunya ku mupaka wabo n’u Rwanda, ibi bikaba ari nabyo byabaye ku munsi wejo tariki ya 10 Kanama 2021, Ubwo inzego zishinzwe umutekano mu gihugu cya Uganda zataye ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare, Abanyarwanda bagera kuri 13 bari bamaze igihe bafungiye muri kiriya gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Nkuko amakuru dukesha igihe abivuga, aba Banyarwanda 13 batawe ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda mu gice cy’u Burasirazuba mu masaha ya saa cyenda z’amanywa ku munsi wejo hashize tariki ya 10 Kanama, aho mu baturage bagejewe mu Rwanda n’igihugu cya Uganda barimo, abagore 7, abagabo 5 ndetse n’uruhinja.

Amakuru akomeza avuga ko bakigera mu gihugu cyacu cy’u Rwanda, bakiriwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare ndetse hahita hakurikiraho igikorwa cyo kubapima Covid-19, aho umwe muri bo yasanzwe yaranduye iki cyorezo.

Mushabe David Claudian, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, yabwiye itangazamakuru ko aba baturage bageze mu Rwanda bananiwe barafashwe nabi n’igihugu cya Uganda, aho ikintu cya mbere babakoreye ari ukubanza kubahumuriza no gushaka uburyo bwo kubaha ubufasha bw’ibanze.

Yagize ati”Aba baturage boherejwe na Uganda kuri uyu wa Kabiri, ni ababa baragiye muri Uganda mu bikorwa by’ubushabitsi, gusura imiryango yabo n’ibindi bagerayo bagahita bakaza gufatwa n’inzego zishinzwe ubutasi n’iza gisirikare muri icyo gihugu zikabafunga binyuranyije n’amategeko”.

Mushabe yakomeje asaba abaturage kubahiriza inama bagirwa n’ubuyobozi bw’igihugu cyabo by’umwihariko abajya muri Uganda mu buryo butumewe bagaca ukubiri na byo.

Aba baturage 13 boherejwe na Uganda, bakaba baje biyongera ku bandi b23 baherukaga kuzanwa na Leta ya Uganda mu minsi ishize.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Yanditswe na Bertrand Iradukunda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger