Abandi banyarwanda 2 bakubitiwe muri Uganda bajugunywa ku mupaka
Kuri uyu wa 12 Ukuboza 2019 Guverineri w’intara y’Amajyaruguru abinyujije kuri Twitter ye yashyize ahagaragara abagabo babiri b’Abanyarwanda bakubitiwe muri Uganda bakajugunywa ku mupaka w’u Rwanda na Uganda wa Cyanika ari intere.
Aba bagabo ni Maniragaba Emmanuel w’imyaka 32 y’amavuko na Sebudirima John bivugwa ko bakubitiwe ahitwa Kisoro muri Uganda bakajugunywa ku mupaka ubu bakaba bari kwitabwaho mu kigo nderabuzima cya Cyanika mu Rwanda.
Uganda imaze igihe ikora ibikorwa byo guhohotera no gufunga Abanyarwanda kuva mu ntangiro z’uyu mwaka aho ibashinja ubutasi ariko ntigaragaze ibimenyetso bifatika bibashinja ahubwo bamwe bakaba bafungiweyo abandi baragiye barekurwa baramugaye kubera kubakubita no kubahohotera.
Muri Kanama uyu mwaka ibihugu byombi byari byasinye amasezerano y’ubwumvikane no gukemura ibibazo bifitanye mu nama yabereye I Luanda muri Angola ariko kugeza ubu nta ntambwe n’imwe yari yaterwa igaragaza gushyira mu bikorwa ibikubiye muri aya masezerano.
Leta y’u Rwanda yagiye igira inama Abanyarwanda kutihutira gukorera ingendo mu gihugu cya Uganda kuko bigaragara ko iyo bagiyeyo bakorerwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Aba bagabo babiri bakubiswe nyuma y’uko ku munsi w’ejo nabwo hari hatangajwe amakuru y’abandi Banyarwanda 40 bari bafatiwe muri iki gihugu bakaba bafungiweyo.