Abandi bantu 1673 barekuwe mu kwirinda Coronavirus
Ubushinjacyaha bukuru bw’Igihugu bwatangaje ko kuri uyu wa Mbere abagera ku 1673 bari bafungiye muri kasho za polisi barekuwe, kikaba ari igikorwa gikomeje cyo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.
Ubwo iki gikorwa cyatangiraga, ubushinjacyaha bwatangaje ko abafungiye muri za kasho bari gufungurwa mu kwirinda ko zikomeza kugira ubucucike kubera ko muri ibi bihe byo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus imirimo y’inkiko yahagaze bakaba batabona uko bajya kuburana.
Abarekurwa hibandwa ku ngingo zitandukanye ziri mu byiciro birimo n’uburemere bw’ibyo umuntu akurikiranyweho.
Icyiciro cya mbere kireba abakomeza gufungwa kugeza igihe inkiko zizafatira umwanzuro. Amabwiriza y’umushinjacyaha mukuru avuga ko uwo muntu agomba “kuba akurikiranyweho icyaha kibangamiye cyane imibereho y’igihugu”.
Aha hatangwa urugero rw’icyaha cy’ubwicanyi, ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo, gusambanya umwana, gucuruza ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, isubiracyaha n’ibindi.
Icyiciro cya kabiri kireba abarekurwa bamaze gucibwa ihazabu nta rubanza ariko hagendewe ku biteganywa n’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.
Ingingo yaryo ya 25 ivuga ku ihazabu nta rubanza isobanura ko ku cyaha cyose umushinjacyaha afitiye ububasha, iyo abona ko icyaha akurikiranye gishobora guhanishwa ihazabu, ashobora guhitishamo ukurikiranyweho icyaha kujya kumurega cyangwa gutanga ihazabu nta rubanza, idashobora kurenga ihazabu ihanitse yateganyijwe n’amategeko iramutse yongereweho inyongera yategetswe.
Iyo ukurikiranyweho icyaha yemeye kwishyura ihazabu nta rubanza rubayeho, ntaba agikurikiranywe ku cyaha yakoze. Icyo cyemezo kimenyeshwa uwakorewe icyaha. Iyo ngingo isobanura ko kwishyura ihazabu bitavuze kwemera icyaha.
Icyiciro cya gatatu kivuga ku bantu barekurwa bagakurikiranwa badafunzwe. Icyo gihe ukurikiranweho icyaha ashobora kuba yatanga ingwate kandi ntibigire ingaruka ku mikurikiranire y’icyaha no ku muryango nyarwanda.
Ikindi kirebwa ni ukuba ari icyaha ashobora kumvikana n’abo yahemukiye, akaba yakwishyura ibyo yangije cyangwa bakumvikana uburyo bwo kwishyura.
Kuba kandi ari amakimbirane yo mu miryango hakaba ubwumvikane hagati y’ukekwaho icyaha n’uwahemukiwe. Kuba kandi ufunzwe afunganywe n’uruhinja kandi akurikiranywe ari hanze nta kibazo byatera.
Ikindi ni ukuba ufunze ari umwana kandi akurikiranywe ari hanze nta kibazo byatera no kuba nta bimenyetso bihagije bigaragara kandi akurikiranywe ari hanze nta kibazo byatera.
Abarekuwe kuri uyu wa Mbere bariyongera ku bandi bari bafungiye muri kasho za polisi hirya no hino mu gihugu bagera ku 1182 barekuwe bwa mbere.