AmakuruIyobokamana

Abana bikekwa ko babyawe n’abapadiri bagiye gukorerwa ibizamini bya DNA

Umuryango mpuzamahanga wa Kiliziya Gatulika wamaze kwemeranya na kimwe mu bigo byigenga bikora ibizami ni bya DNA cyo muri Kenya kuwufasha gukorera ibizamini bya DNA abana bavuga ko babyawe n’abapadiri.

Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo iki kigo gipima uturemangingo tw’amaraso kizwi nka CSI Nairobi, cyatangije ku mugaragaro igikorwa cyo gusaba ababyeyi babyaranye n’abapadiri kuzana abana babo bakabakorera ibizamini bya DNA.

Ni nyuma y’abana, abagore ndetse n’imiryango yagiye ishinja kubyarwa n’abapadiri bikarangira bamwe muri bo banatwawe mu nkiko.

Kimwe mu bibazo cyavuzwe cyane ni icyarimo umupadiri wo muri Marua Meru washinjwaga n’umuryango w’abana babiri b’ababyara: Amos w’imyaka 22 na Harrison w’imyaka 19. Aba bana bombi barishwe, imirambo yabo ijugunywa mu mugezi muri Ruai.

N’ubwo aba bana bashyiraga igitutu kuri uyu mupadiri ntacyo byigeze bibyara, ahubwo byabaviriyemo ibibazo kuko na nyina wa Amos wakoraga mu muryango w’abagiraneza yapfuye urupfu rw’amayobera, ukwezi kumwe mbere y’uko umuhungu we apfa.

Aba basore bombi bategetswe kujya kuri uwo mu gezi ku gahato, birangira barasiweyo, mu gihe mubyara wabo wundi wari wabaherekeje yakomerekejwe.

Amakuru avuga ko mbere y’uko aba bana bapfa, umuryango wabo wotsaga igitutu umupadiri bivugwa ko yabyaye Amos kwatura ko ari we se. Byavugwaga ko uyu mupadiri yamufashaga rwihishwa mu bijyanye n’imyigire, ndetse ko yanamubaye hafi cyane mu buzima bwe bwose. Ikindi kandi ngo yari aherutse kumugurira imodoka yari afite mbere y’uko ashimutwa.

Uyu mupadiri ushinjwa kubyara uyu mwana yabwiye The Nation ko atari we wamubyaye, ko ahubwo yamureze mbere y’uko nyina apfa kubera ko bari abakene.

Ni mu gihe mu cyumweru gishize, Papa Francis yanditse ibaruwa isaba imbabazi kubera intege nke Kiliziya yagaragaje mu guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryagiye rikorwa na bamwe mu bakozi bayo.

Kinyanjui Murigi ukuriye igikorwa cyo gukora ibi bizamini, avuga ko mu gihe cy’iminsi 30 baratangira kwakira ubusabe bufite aho buhuriye n’abapadiri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger