Abana biga bafunzwe nabo batangiye gukora ibizamini bya Leta
Uyu munsi tariki ya 12 Nyakanga 2021 nibwo hatangiye ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza, ni muri urwo rwego abana basanzwe biga bafungiwe muri gereza ya Nyagatare nabo batangiye gukora ibyo bizamini bya leta kimwe n’abandi.
Nkuko byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda, RCS, rwemeje ko abana bagera kuri 23 barangirije amashuri abanza muri gereza bafunzwe nabo batangiye gukora ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2020/2021 ndetse bose ngo bakaba basanzwe babarizwa muri gereza ya Nyagatare.
SSP. Uwera Gakwaya Pelly Umuvugizi wa RCS yabwiye igihe dukesha iyi nkuru, ko aba bana batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza bafunzwe bateguwe neza n’abarimu basanzwe babigisha ndetse babitezeho kuzatsinda biriya bizamini.
Yagize Ati “Navuga ko babonye umwanya uhagije wo kwitegura, murabizi ko nko muri gereza ya Nyagatare nta Covid-19 yigeze igeramo, rero bakomeje kwiga igihe abandi bari bari mu rugo, ni umwanya mwiza babonye wo kwitegura ari nayo mpamvu twiteguye ko bazatsinda.”
RCS yatangaje ko abatangiye ibizamini ari abahungu gusa.
Kuva mu mwaka wa 2016 abana bafunzwe batangiye kujya bakora ibizamini bya leta aho kugeza ubu ngubu, imibare yagaragajwe na RCS, yerekana ko abana bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2016 bari 11, barimo abahungu icyenda n’abakobwa babiri.
Mu mwaka wa 2017 abana bakoze ibizamini bya leta banganaga na 16 bari bagizwe n’abahungu 15 ndetse n’umukobwa umwe, ni mu gihe mu mwaka wa 2018 ibizamini byakozwe n’abana 12 bari bagizwe n’abahungu 10 ndetse n’abakobwa 2 gusa. Naho mu mwaka wa 2019 hakaba harakoze 13 barimo abahungu 11 n’abakobwa babiri.
Abamaze gukora ibizamini bose ushyizemo n’abatangiye ibizamini kuri uyu munsi tariki ya 12 Nyakanga 2021 ari abana 75 bose hamwe.
Inkuru ibanza
Hatangajwe igihe abasoza amashuri abanza bazakorera ibizamini bya leta banahabwa amabwiriza
Yanditswe na Hirwa Junior