Abana basizwe na Jay Polly babonye umuterankunga
Nyuma y’urpfu rw’umuraperi wakunzwe na benshi mu Rwanda ndetse no hanze yarwo abantu batandukanye bakunze ibihangano bye bakomeje kwifatanya n’umuryango yasize baba hafi mu buryo butandukanye.
Kuri ubu abana babiri basizwe n’umuraperi Jay Polly babonye abaterankunga biyemeje kubishyurira kugeza barangije amashuri abanza.
Ni mu butumwa mukuru wa Jay Polly Uwera Jean Maurice yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze agira ati:“ Inkuru nziza nabamenyeshaga ni uko hari abagiraneza biyemeje kwishyura amashuri y’abana bombi ba nyakwigendera Jay Polly muri Primary zabo bombi imyaka basigaje kwiga yose kandi bakabikora muri iki cyumweru“.
N’ubwo Uncle Moris yatangaje ko hari abagiraneza bemeye kwishyurira abana ba Jay Polly amashuri abanza, ntawo yigeze abavuga mu mazina cyangwa se imyirondoro yabo.
Mu muhango wo gukura ikiriyo nabwo Uwera Jean Maurice yari yatangaje ko inkunga yakusanyijwe mu bakunzi ba Jay Polly bishyuye umwaka umwe w’amashuri yabo bana.
Uyu muraperi Jay Polly yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 2 Nzeri 2021 afite imyaka 33, akaba yarasize abana babibiri babakobwa yabyaye kubagore babiri.
Uburyo bwo gukomeza gushyigikira umuryango wa Nyakwigendera ni *777*77*400128#.