Abana bakoreshwa guconga amabuye mu birombe, bakwiye kwitabwaho by’umwihariko.
Hirya no hino mu turere tw’u rwanda, ahari ibirombe bicukurwa mo amabuye akoreshwa mu bwubatsi, hakunze kugaragara abana bari munsi y’imyaka 18, bakora imirimo itajyanye n’ikigero barimo, ibi bishobora guterwa n’uruhare rw’ababyeyi babo, ubukene, ubupfubyi ndetse n’izindi mpamvu zitandukanye. Ikibabaje nuko usanga aba bana nta heza h’ejo hazaza bafite kuko benshi muri bo baba bararetse amashuri, babihatiwe cyangwa kubw’amaburakindi.
Ni kenshi usanga abana bataragera mu kigero cy’ubukure, ni ukuvuga ku myaka 18, bakora cyangwa bagakoreshwa imirimo y’ingufu itajyanye n’ikigero bari mo, muri yo twavuga nko kwifashishwa mu mirima y’icyayi, kurinda inyoni mu mirima y’umuceri, kwikorera ifumbire, uburobyi, gukorerwa imitwaro iremereye , guconga amabuye mu birombe n’indi mirimo ivunanye.
Ahanini iyo uganiriye n’abana bakora akazi ko guconga amabuye, bakubwira ko ababyeyi babo babuze ubushobozi bwo kubishyurira ishuri, bigatuma babohereza gukorera amafaranga mu birombe. Amafaranga bahembwa muri ako kazi kavunanye ahanini usanga ari make cyane ugreranyije n’akazi baba bakoze, ndetse bikanaterwa nuko abakoresha babo bababonerana kuko ari abana.
Mu nkuru dukesha urubuga rw’igihe.com, yo ku wa 9 Kamena 2017, igaragaza imirimo umwana atemerewe gukora cyangwa gukoreshwa nkuko byatangajwe na Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo; Iyo nkuru ivuga ko umwana atemerewe gukoreshwa imirimo ikorerwa munsi cyangwa hejuru y’ubutaka ijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye no kuyaconga, gukoreshwa mu birombe, imirimo yo gukamura ibishanga, gutema ibiti no gukoresha ifumbire n’imiti mvaruganda.
inkuru ikomeza ivuga yuko mu kwezi kwa Kamena 2017, habaruwe abana bagera ku 146 386 mu gihugu hose, bakoreshwa iyi mirimo ivunanye. Byagaragaye ko mu ntara y’Uburengerazuba ariho hari ikibazo kurusha ahandi mu gihugu, ahasanzwe abana benshi bakoreshwa mu buhinzi, amashyamba no mu burobyi.
Amategeko ateganya ko umwana uri munsi y’imyaka itanu atemerewe gukora umurimo uwo ari wo wose n’iyo yaba ari uwo mu rugo, naho uri mu kigero cy’imyaka 5-12 yemerewe gukora imirimo yo mu rugo iwabo yoroheje idahemberwa kandi itamuvunnye.
Amabwiriza ya Minisitiri agena ibihano, ateganya ko umukoresha wese ukoresheje umwana ahanishwa amande kuva ku bihumbi 50 kugeza ku 100 by’amafaranga y’u Rwanda.
source:http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abafite-abakozi-bo-mu-rugo-batujuje-imyaka-18-basabwe-kubasezerera
UMUHOZA Clement