AmakuruImikino

Abana b’Abanyarwanda batangiye kwigishwa gukina ruhago nk’uko Arsenal ikina

Kuvaku wa gatandatu w’icyumweru gishize kugeza ku wa gatatu w’iki abatoza babiri bo mu ishuri ry’igisha umupira w’amaguru ry’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza bari mu Rwanda, mu rwego rwo kwigisha abana b’Abanyarwanda uko umupira w’amaguru ukinwa hifashishijwe imikinire nk’iya Arsena.

Aba batoza bari gutoreza abana gukina ruhago kuri Stade Amahoro barimo Simon McManus usanzwe ari umutoza mukuru w’amashuri yigisha umupira w’amaguru ya Arsenal, cyo kimwe na mugenzi we Kerry Green.

Gahunda yo kwigisha abana b’Abanyarwanda gukina ruhago iri mu bigize amasezerano y’ubufatanye iyi kipe y’i Londres yasinyanye n’ikigo cy’igihugu cyo guteza imbere ubukerarugendo RDB binyuze muri gahunda ya “Visit Rwanda.”

Byitezwe ko Minisitiri mushya wa Sports n’umuco Mme Uwacu Julienne uza guhererekanya ububasha na mugenzi we Uwacu Julienne ucyuye igihe aza gusura aba bana ndetse n’abatoza babo mu rwego rwo kubaganiriza.

Aba batoza babiri ba Arsenal bari kwigisha ruhago abana 50 bari hasi y’imyaka 15 y’amavuko, bakaba barimo abahungu 25 n’abakobwa 25. Iyi gahunda yo gutegura abana bakiri bato yitezweho gutanga umuti ku kipe y’igihugu Amavubi yananiwe gutanga umusaruro nkenerwa ku ruhando mpuzaahanga.

Abana 50 barimo abakobwa 25 n’abahungu 25 ni bo bari kwigishirizwa ruhago kuri Stade Amahoro.
Umwe mu batoza ba Arsenal yereka abana uko ruhago ikinwa.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger