AmakuruAmakuru ashushye

Abana 22 bagiye kwitwa amazina ku nshuro ya 20

Urwego rw’ igihugu rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje ko abana b’ingagi 22 ari bo bazitwa amazina mu birori biteganyijwe kubera mu Kinigi ku wa 18 Ukwakira 2024.

Iyi mibare yagarutsweho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Nzeri 2024, mu kiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku myiteguro y’umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 20.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB, Rugwizangoga Michaella, yavuze ko Kwita Izina ari umuhango umaze kuba urubuga rwo kugaragarizamo umuhate w’u Rwanda mu kurengera ibidukikije no kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima.

Kuva umuhango wo Kwita Izina watangira mu 2005, abana b’ingagi 395 ni bo bamaze guhabwa amazina.

Muri rusange abaturage bagera ku bihumbi 30 ni bo bazitabira ibirori byo Kwita Izina mu gihe abashyitsi batumiwe bazaza baturutse hirya no hino ku Isi, barenga 2000.

Aba barimo abayobozi mu nzego zitandukanye by’umwihariko izishinzwe kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, ba rwiyemezamirimo muri uru rwego, abahanzi, abakinnyi ba sinema, abakinnyi b’umupira w’amaguru n’abandi.

Mu bashyitsi bazaza mu Kwita Izina harimo 20 bacuruza ubukerarugendo aho bazaba baje gusura Igihugu kugira ngo bamenye ibyiza biri mu Rwanda, bazamara iminsi 12 basura ahantu hatandukanye kugira ngo babashe kumenya amakuru n’ibyiza u Rwanda rufite. Hari abandi bagera kuri 20 b’abanyamakuru bazaturuka mu bihugu bifite ba mukerarugendo benshi basura u Rwanda.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko aba bashyitsi bazasiga amadovize mu Gihugu.

Ati “Abo bose bazazana amafaranga, hari abazarara, ibyo bazakenera byo kurya no kunywa n’ibindi bizadusigira amafaranga ateza imbere abaturage.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, yavuze ko igikorwa cyo #KwitaIzina ari icy’Abanyarwanda ari na yo mpamvu n’ubwo hatumirwa abaturutse hirya no hino ku Isi, ariko Abanyarwanda bahabwa umwihariko.

Yagize ati “Abanyarwanda ntabwo bahejwe mu gikorwa cyo Kwita Izina, nk’uko mubizi iki gikorwa gishingiye ku muco Nyarwanda. Abanyarwanda nabo barimo ndetse bari mu bo tubahishiye.”

Kuva mu 2005 ni bwo Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kugira Umuhango wo Kwita Izina igikorwa gihoraho, kiba mu rwego rwo kubungabunga ingagi, gushimira abazitaho mu buzima bwa buri munsi no kwishimira iterambere ryazo ku baturiye aho ziba.

Mbere ya 2018 umusaruro w’ubukerarugendo wabaga ari miliyoni $180 mu mu gihe imibare iheruka igaragaza ko mu 2023, ubukerarugendo bwinjije agera kuri miliyoni $620.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger