Abambere baherutse gusinyishwa na bruce melodie basohoye indirimbo
Uyu Kenny Sol yamenyekanye cyane mu itsinda rya Yemba Voice aza gutandukana na bagenzi be ubwo iri tsinda ryasenyukaga. ubu bakaba buri wese akora kugiti cye Kenny sol ni umwe mu bo Bruce Melodie yemereye ubufasha kimwe na mugenzi we Kizigenza
Kenny Sol nyuma yo kuva mu itsinda rya Yemba Voice yakomeje gukora umuziki kugiti cye cyangwa se career solo aza agakora akaririmbo kamwe ubundi akagenda gusa ntibyamuhira ngo abe icyamamare mu buryo bumworoheye, mugihe uyu mugenzi we Juno Kizigenza we ni ubwa mbere yinjiye mu muziki.
Indirimbo nshya ya Juno Kizigenza yitwa ‘New Formula’ yatunganyijwe na Producer Element uri mu bagezweho muri iki gihe, naho iya Kenny Sol yitwa “You&I”.
Nando Bernard umwe mu bareberera inyungu za Bruce Melodie yavuze ko aba bahanzi batangiye gukorana ndetse usibye izi ndirimbo basohoye mu buryo bw’amajwi, n’amashusho yazo yamaze gufatwa bari kuyatunganya mbere yuko asohoka.
Nando yagize ati” Kenny Sol we twamubonye muri Yemba Voice benshi barabizi ukuntu bari abana b’abahanga, naho Juno Kizigenza we rero twabashije kumumenya mu mpera za 2019 ubwo yasubiragamo indirimbo Katerina.”
Bruce Melodie atangaje byeruye ko yashinze Label, nyuma y’uko umwaka ushize atangije Televiziyo ye yitwa Isibo TV, yiyongera mu bimwinjiriza amafaranga.