AmakuruImyidagaduro

Abakusanyaga inkunga yo gufasha D’Amour bariye karungu ngo afungwe

Abantu bakusanyaga inkunga yo gufasha  D’Amour Selemani uzwi muri sinema nyarwanda ngo ajye kwivuriza mu buhinde Impyiko zari zaramurembeje bariye karungu ndetse barifuza ko yatabwa muri yombi niba koko yaratetse imitwe kandi ari muzima.

Hakusanywaga inkunga kugira ngo haboneke amafaranga agera kuri miliyoni 20 zasabwaga kugira ngo uyu mukinnyi wa filime ajye kwivuriza mu buhinde, hagiye hakorwa ibikorwa bitandukanye kugira ngo aya mafaranga aboneke.

Mu gihe yatangwaga, habonetse ubundi buryo bushya bwo gukomeza kwivuriza hano mu Rwanda ariko we aryumaho ntiyabivuga barakomeza batanga amafaranga.

Hashize iminsi itari mike, uyu mugabo  akorerwa ubuvugizi ngo akusanyirizwe amafaranga yo kubasha kwivuza indwara y’impyiko yahamyaga ko zimurembeje yagombaga kujya guhinduza hanze. Nyuma yo guhabwa amafaranga menshi ntajye kwivuza bikaba byatumye benshi batangira kwibaza ku burwayi bwe.

Amakuru yizewe agera kuri Teradignews ahamya ko uyu mugabo nyuma yo kubona aya mafaranga atagiye kwivuza ahubwo yahise yimukira mu nzu nziza, agura imodoka nziza ndetse akomeza kuba mu buzima buri musore wese yakwifuza dore ko ngo yakomeje kwinywera itabi n’inzoga ndetse inkumi zimusimburanwa iruhande.

Yahise anayaguramo imodoka nziza, ajya gutura mu nzu igezweho iherereye i Gikondo, byose abikora mu mafaranga yahawe n’abagira neza ngo ajye kwivuza.

Ngabo Leo uzwi nka Njuga na Kadogo muri yavuze ko yababajwe bikomeye n’imitwe D’Amour yatetse agahabwa amafaranga yarangiza akayikoreshereza yishimisha kandi nyamara abagiraneza barayamuhaye ngo ajye kwivuza.

Njuga yagize ati ” Njyewe reka nkubwire ntabwo ngira byinshi mvuga kuri ibi bintu ariko birimo amayobera, D’Amour ni inshuti yanjye ni muzima aragenda nta kibazo afite , hari akantu kakuma bamushyizemo ndakazi ariko uburyo abayeho, agenda, ni muzima ryaba iryo tabi haba iki ararinwa, abantu baramfashe barankoresha twasaruje amafaranga menshi cyane ashoboka, abantu babiri inyuma bambwiye ko tugiye kumusaruriza amafarana nzi ko arwaye , twagiye za Musanze za Gisenyi za hehe, ibyo mbabwira mbihagazeho, amaherezo y’inzira ni mu nzu dore ukuri kuramenyekanye, D’Amour yarimutse yabaga Kosimosi, iyo modoka bavuga yarayiguze, intebe nziza yaraziguze igitanda gishya yarakiguze byose abigura mu mafaranga bamuhaye yo kwivuza, .”

Assia Mutoni na Uwamahoro Antoinette, benshi bakunze kwita Mama Gentil kuri ubu wamaze kumenyekana ku izina rya “Intare y’ingore” aho bari muri Kenya gukina filime babwiye Teradignews ko ibyo bakoze byose bakusanyiriza inkunga D’Amour bari bazi ko arwaye ndetse bagasaba ko niba bigaragara ko d’Amour yabeshye Abanyarwanda yafungwa.

Ngo d’Amour yababwiye ko yabonye abazamuvuza bityo ko amafaranga yahawe afite uburenganzira bwo kuyakoresha icyo ashaka.

Intare y’ingore yanze kugira byinshi abivugaho ariko kubera ko yari kumwe na Assia maze mu burakari bwinshi buvanze n’ikiniga abwira umunyamakuru ati ”  Mbure Mama na Papa wanjye niba ibyo bintu mbizi, D’Amour yatweretse impapuro atubwira ko arwaye , D’Amour niba yaranabeshye Abanyarwanda azafungwe , naba narinziko ateka imitwe nkajya ndara ariya majoro yose nkusanya inkunga hejuru y’umuntu w’indyarya? Ari ibyo byo kugura imodoka turabizi twaranamututse, ndarakaye , twaramubajije aravuga ngo bamwemereye kumuvuza nta mpamvu zo kuba atakoresha amafaranga icyo ashaka.”

Kugeza ubu, hari hagitwangwa amafaranga yo gufasha D’Amour ngo ajye kwivuriza mu Buhinde, haribazwa impamvu atabwiye abantu ko yabonye uburyo bwo kwivuza ntibakomeze kumuhangayikira batanga amafaranga yabo bamufasha.

Umwe mu bagabo babaye hafi D’Amour cyane na mbere y’uko abantu batangira kumufasha utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye Teradignews ko bamurwanyeho bamuvuza abantu bataranabimenya.

Yavuze ko nyuma yaje kumenya ko umurwayi we yaguze imodoka agendamo ndetse animuka aho yari atuye ajya gutura mu yindi nzu nziza. Yagize ati “Urebye ubuzima D’Amour abayemo ni ubuzima buri musore wese yakwifuza kubamo.”

Yatangarije umunyamakuru ko yababajwe n’ukuntu abantu bakomeje gufasha D’Amour bazi ko akeneye ubufasha bwo kujya kwivuriza hanze kandi mu by’ukuri hari ubuvuzi buri no kugenda neza hano imbere mu gihugu.

Yatangaje ko  uyu mukinnyi wa Filime ntacyo byari kumutwara gutangaza uko amerewe, akanashimira abamufashije bityo ntibakomeze kumuhangayikira nyamara ubuvuzi bwe buri kugenda neza.

D’Amour uvugwaho guteka imitwe
Intare y’ingore na we yari mu bakusanyirizaga inkunga D’Amour
Njuga na we ari mu bakusanyije inkunga
Assia yababajwe cyane n’uburyarya bwa D’Amour

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger