Amakuru ashushyePolitiki

Abakuru b’ibihugu bategerejwe mu Rwanda mu birori by’Umunsi wo Kwibohora

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, ivuga ko abakuru b’ibihugu barindwi bamaze kwemeza ko bazitabira Umunsi wo Kwibohora u Rwanda rugiye kwizihiza ku nshuro ya 25, mu birori bikomeye bizabera muri Stade Amahoro.

Mu bayobozi bemeje ko bazitabira uyu munsi harimo Perezida Faure Gnassingbé wa Togo na Hage Geingob wa Namibia na madamu, Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique, Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed wa Somalia, Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Perezida Mokgweetsi Masisi wa Botswana na Madamu na Perezida Julius Maada Bio wa Sierra Leone.

Hari kandi Visi Perezida Professor Yemi Osinbajo wa Nigeria, Minisitiri w’Intebe wa Tanzania Kassim Majaliwa na Minisitiri w’Intebe wa Kabiri wa Uganda akaba na Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Dr Ali Kirunda Kivenjija.

Muri ibi birori biteganyijwe ku wa Kane kandi hari n’abandi bashyitsi barimo ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bitandukanye muri Afurika bazabyitabira.

U Rwanda ruzaba rwizihiza imyaka 25 ishize ingabo za ri iza FPR Inkotanyi zibohoye u Rwanda imiyoborere mibi rwari rumaranye igihe, yatumye bamwe Abatutsi benshi bahunga igihugu ndetse abasaga miliyoni imwe bakicwa muri Jenoside mu 1994.

Urugamba rwo kubohora igihugu, uretse gukuraho ubuyobozi bubi, rwanahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi  yakorwaga amahanga arebera.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger