AmakuruImyidagaduro

Abakurikiraga Shaddy Boo kuri Instagram basubize amerwe mu isaho

Mbabazi Shadia wubatse izina nka Shaddy Boo ku mbugankoranyambaga n’ahandi , Konti ye ya Instagram yashimuswe n’abantu kugeza ubu ataramenya neza abo aribo, akaba akomeje gushaka abamufasha kuyigarura.

Shaddy boo muri iki gitondo yatunguwe no kubyuka agasanga konti ya Instagram yashimuswe n’abantu atazi bagasibaho ibintu byose byari biriho  uhereye ku mafoto, amavideo, imyirondoro ye mbese amakuru ye yose yagiye ashyiraho.

Shaddy Boo aganira na Igihe  yavuze ko konti ye  ya Instagram yibwe muri iki gitondo ndetse kugeza ubu akaba agishakisha uburyo yayisubirana.

“Konti bayintwaye uyu munsi, nabyutse ndayibura, bayitwaye nyine byarangiye. Ndi kureba ko nabona abamfasha nkayigarura, sinzi muri make.” Shaddy Boo avuga ko yabuze Instagram ye.

Yongeyeho ko nta biganiro by’ibanga yigeze ashyira kuri iyi Konti ye ku buryo abamwinjiriye bamushyira hanze. Ati “Nta biganiro bikomeye nakoreyeho, ndi umuntu udashyira ibintu byanjye hanze, ntabwo ari ibintu numva bimpangayikishije.”

Nubwo avuga ko ntacyo bimutwaye ,  yakoreshaga uru rubuga mu buryo budasanzwe ndetse afatwa nk’icyamamare mu itangazamakuru bimwe na bimwe byahano mu Rwanda  kubera ukuntu akunzwe n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga. Shaddy Boo yari asigaye akurikkirwa n’abantu  bagera ibihumbi 325.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger