AmakuruIyobokamana

Abakristu n’Abayisilamu barwaniye mu isoko birangira hapfuyemo 55

Leta y’igihugu cya Nigeria yatangaje ko abantu 55 bapfiriye mu mirwano yahurije urubyiruko rwAbakristu n’urw’Abayisilamu mu isoko riherereye muri Leta ya Kaduna iri mu majyaruguru y’iki gihugu.

Amakuru avuga ko aba bahuriye muri iyi mirwano basanzwe banyonga ingorofani mu mujyi wa Kasuwan Magani.

Amakuru y’urupfu rw’aba bantu yemejwe na Garba Shehu usanzwe ari umuvugizi wa Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari.

Shehu yagize ati”Perezida Buahari yababajwe cyane n’ubushyamirane bushingiye ku myemerere bwabereye mu mujyi wa Kasuwan Magani muri Leta ya Kaduna, bwaguyemo abantu 55.”

Amakuru avuga ko iri sanganya ryakurikiwe n’itabwa muri yombi ry’abantu 22 bikekwa ko barigizemo uruhare.

Perezida wa Nigeria Muhamadu Buhari yavuze ko bibabaje cyane kuba Abanya-Nigeria bakomeje kumenana amaraso kubera amakimbirane ashingiye ku myumvire yakabaye yarakemuwe mu mahoro.

Perezida Buhari kandi yahamagariye abayobozi b’amadini n’amatorero gushishikariza abayoboke babo kugira ubworoherane no gukumira amakimbirane mbere y’uko avamo ubushyamirane nka buriya.

Perezida Buhari kandi yasobanuye ko Urugomo n’ubushyamirane bidashobora kuba inzira ishoboka yatuma abantu babona amahoro. Yavuze ko ahubwo abyishingikiriza birangira birimbuye bo ubwabo. Perezida Buhari yagereranyije urugomo nka serwakira iza igatwara buri umwe yaba umwiza n’umubi.

Iyi leta ya Kaduna ubu bushyamirane bwabereyemo isanzwe izwiho kurangwamo amakimbirane ashingiye ku madini hagati y’abakristu bayituyemo n’abayisilamu.

Ibarura ryo mu mwaka ushize ryerekana ko Leta ya Kaduna ituwemo n’abasaga miliyoni esheshatu, 80% byabo bakaba basengera mu idini rya Islam.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger