Abakiristu Gatolika banenze bikomeye Perezida wa Philippine Rodrigo Duterte wise Imana “igicucu”
Perezida wa Philipine Rodrigo Duterte yatunguranye ubwo yanyuzaga ikiganiro kuri televiziyo anenga imirongo imwe n’imwe yo muri Bibiliya ivuga kuri Adam na Eva anenga n’imitekerereze ifatiye ku cyaha cy’inkomoko, ibintu byarakaje umubare munini w’abakiristu Gatolika bo muri iki guhugu.
Uyu mukuru w’igihugu wageze ku butegetsi mu mwaka wa 2016, mu ijambo rye ryanyuze kuri televiziyo yanenze ibyanditswe muri Bibiliya agira ati: “Ni muntu ki icyo gicucu cy’Imana?” , “Waremye ikintu cyiza nuko urahindukira utekereza ku kintu cyagerageza ndetse kigasenya icyo waremye”.
Ku cyaha cy’inkomoko , aho abantu bagirwaho ingaruka n’icyaha cyakozwe n’Adam na Eva ,Perezida Duterte yagize ati “Ntimwari mwakavutse ariko ubu mufite icyaha cy’inkomoko, Iryo dini ni bwoko ki? Sinshobora kuryemera”.
Kiliziya Gatolika yo muri Philippine n’abaturage benshi bamaganye amagambo ya Perezida Duterte, mugihe ibiro bye byo byatangaje ko ibyo yavuze nta kindi kitari imyemerere ye ku giti cye.
Musenyeri Arturo Bastes yanenze uyu mukuru w’igihugu ndetse anasaba abanyagihugu gusengera Perezida Duterte kugirango amagambo ye n’igitugu akoresha abihagarike. Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga abantu ntibabyumvise kimwe hari abamushigikiye bavuga ko ibyo Bwana Duterte yavuze ari uko we yumva ibintu.Gusa hari nababona ko uyu mukuru w’iguhugu noneho kuri iyi nshuro yarengereye akeneye amasengesho.
Philippine ni igihugu gifite abaturage barengaho gato miliyoni 100, 90% muribo ni abakiristu biganjemo aba Gatolika. Mu gihe cyashize uyu mukuru w’igihugu aherutse kuvugwa cyane ubwo yari m’uruzinduko rw’akazi muri Koreya y’epfo agasomera umugore utari uwe mu ruhame, ikindi Perezida Duterte yanenzwe ho n’abatari bake ni uburyo yanenze Papa ndetse anavuga ko abagore bigometse ku butegetsi bakwiye kujya baraswa mu gitsina.