Abakozi ba Leta bahawe Noheli n’Ubunani mu buryo budasanzwe
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho iminsi 2 y’inyongera y’ikiruhuko rusange kidasanzwe mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kuzabona umwanya uhagije wo kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.
Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2022,iyi minisiteri yavuze ko hari ikiruhuko ku wa Mbere tariki 26 Ukuboza 2022 ari umunsi w’ikiruhuko rusange mu rwego rwo kwizihiza umunsi ukurikira Noheli.
Nanone kandi tariki 02 Mutarama 2023 na bwo ni umunsi w’ikiruhuko rusange mu rwego rwo kwizihiza umunsi ukurikira Ubunani buzizihizwa tariki 01 Mutarama 2023
Kubera ko Noheli n’Ubunani bizaba ari ku Cyumweru,kuwa Mbere hagomba kuba ikiruhuko ku bakozi.
Iri tangazo ryasoje rigira riti “Nanone kandi, Guverinoma uyu mwaka yemeje ikiruhuko rusange kidasanzwe ku wa Kabiri tariki ya 27 Ukuboza 2022 no ku wa Kabiri tariki 03 Mutarama 2023 nk’ikiruhuko rusange cy’inyongera kugira ngo babashe [abakozi ba leta] kwizihiza iminsi mikuru.”