AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Abakoze ibyaha bya Jenoside bari hafi gufungurwa hari icyo basabwa

Abakoze ibyaha bya Jenoside biremereye bari hafi gufungurwa bakwiye kumenya ko abarokotse Jenoside batazongera gutega ijosi ahubwo ko bakwiye gufatanya na bo bagakora icyari cyo cyose cyabafasha gutera imbere ndetse kigateza imbere n’igihugu.

Ibi byagarutsweho na Norbert Mbabazi uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye ubwo hakorwaga igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside mu kigo cy’Imyuga cya IPRC-Huye, bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi tariki 9 Gicurasi 2019.

Ni nyuma y’uko Dr. Emmanuel Havugimana, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, yari amaze kuvuga ko abantu bakwiye kwitegura ko mu myaka ibiri iri imbere, hari abagera ku bihumbi icyenda bazafungurwa.

Mbabazi yagize ati “Hari benshi bajya batwandikira ku mbuga zitandukanye, nyoberwa n’aho badukura, batubwira ngo tuzagaruka. Ukagira ngo ahari twe hari ahantu twicaye dutegereje ko nibagaruka tuzongera tukicara hasi. Ntabwo ari ko bimeze.”

Yakomeje avuga ko biteguye kuzabakira nibataha, ariko na none ngo nk’abacitse ku icumu ntibazihanganira kubana n’abafite urwango nk’urwo mu w’1994.

Ati “Nuza ufite uwo mutima mubi, amazi ntabwo akiri ya yandi, ntabwo tuzatega ijosi nk’uko twariteze. Ni ukuri, n’uwaba afite uwe ufunze, twagize amahirwe n’umuyobozi wa gereza ari hano, ubwo butumwa muzabudutangire.”

Mbabazi asoza avuga ko abo bazafungurwa bakwiye kumenya ko abacitse ku icumu bahisemo inzira y’ubuzima, kandi ko na bo bakwiye kuza bakabana.

Impungenge za Dr. Havugimana zakunze kugarukwaho muri iyi minsi yo kwibuka ku nshuro ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jérôme Mbonirema, ari we perezida wa Ibuka mu Karere ka Gisagara, mu gutangiriza icyunamo mu Murenge wa Gishubi yagize ati “Uwacitse ku icumu yumva yikanze iyo yumvise wa muntu wamwiciye umubyeyi, wamwiciye abana, wamwiciye abavandimwe agiye kugaruka ngo bongere babane.”

Izo mpungenge yazishingiraga ahanini ku kuba hari abo usanga bamaze imyaka irenga 20 muri gereza bagaruka batarahindutse.

Icyo gihe yifuje ko hazabaho kwegera abagiye gufungurwa bakaganirizwa, ariko n’abarokotse Jenoside na bo ubwabo bakaganirizwa, kugira ngo bazabashe guturana mu mahoro.

Norbert Mbabazi uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger