Abakoreshaga ibihangano bya King James mu nyungu zabo bakuwe amata k’umunwa
Umuhanzi King James umaze kwigarurira imitima y’abantu batari bake kubera ubutumwa buba bw’iganje mu ndirimbo ze, ubu yamaze gushyiraho uburyo bushya bwo kubona indirimbo ze binyuze mu ikompanyi yo muri leta z’unze ubumwe z’Amerika.
King James yamaze gutangaza ko mu gihe kingana n’amazi atatu yamaze muri Amerika , yari yagiye mu bikorwa bye bya muzika , kandi akaba ahamya ko ibyo yagiyemo byagenze neza. King James mu kiganiro yagiranye na Teradignews.rw , yatangaje ko ubu ibihangano bye bigiye kujya bigurwa ku rwego mpuzamahanga.
Kugeza ubu King James yagiranye amasezerano n’ikompanyi yo muri Amerika , ayo masezerano nayo kujya imugurishiriza ibihangano bye azajya agenda akora.
Ibi bisobanuye ko iyi kompanyi yo muri Amerika ariyo ifite uburenganzira busesuye ku bihangano byose bya King James, uko bimeze rero nuko iyi kompanyi ifatanyije na King James bashyizeho urubuga kuri Youtube (Youtube channel) rwitwa King James Rwanda, indirimbo zose zizajya ziba ziri kuri uru rubuga rugaragara kuri Youtube biciye muri iy’ikompanyi yo muri Amerika. Bisobanuye ko amafaranga yose azajya yinjizwa n’iyi Channel ya King James Rwanda, azajya aba ari mubiganza by’iyi kompanyi noneho bitewe n’amasezerano bagiranye bumvikane kuburyo bwo kuyagabana.
Iyi gahunda nshya ya King James ntabwo izagira ingaruka kubakunzi b’ibihangano bya King James hano mu Rwanda kuko bo bazajya bashobora kubona indirimbo batishyuye kuko bashobora kuzikura kuri Youtube, gusa ariko zizajya zigaragara kuri Channel ya king James Rwanda gusa.
Ibi birahita bigira ingaruka kubantu bajyaga bafata indirimbo z’abahanzi ubundi bakazishyira kuri Channel za Youtube zabo noneho umuntu yajya gushaka indirimbo y’umuhanzi runaka ntayikure kuri Channel y’umuhanzi nyirizina kuko umuntu uzajya ugerageza kubikora , iy’ikompanyi izajya ibibona noneho bahite bayikuraho cyangwa bafunge Youtube channel y’uwo muntu.
King James wari umaze amezi agera kuri atatu muri Amerika akaba yaranahakoreye indirimbo zigera kuri 7 zitarajya hanze ahamya ko ubu buryo yabutekereje kugirango atinyure abandi bahanzi bagenzi be kuko bizabafasha kumva ko ibintu byose bishoboka kugirango nabo babe bakwinjirizwa n’ibyo bakora.