Abakoresha umuhanda Musanze-Vunga bavuga ko nta modoka ikiwumaramo Kabiri itaraba imbabura
Uruhurirane rw’abagenzi bakoresha umuhanda Musanze-Vunga bavuga ko babongamiwe n’uburyo imodoka zibatwara zigenda zicekaceka mu binogo bigatuma bamwe bagera aho berekeje babaye nk’indembe.
Mukanoheri Esperance Yagize ati’:” Kunyura muri uyu muhanda ni ukwitegura ko ugiye gukora ikosi kuko uburyo imodoka zigenda zituragura mu binogo kuyisohokamo ukiri muzima ni hamana, iyo ukirenga Nyakinama winjiye muri Nyabihu umenya ko kabaye ubundi ukumiriza nta kundi”.
Bavuga ko uretse uku kwiceka bamwe bakaribwa imigongo bitewe n’ibinogo biri mu muhanda ahanini byatewe n’ibiza biherutse kwibasira cyane igice cy’Amajyaruguru ndetse n’Uburengera zuba, aho byangirije byinshi mu bikorwa remezo ndetse bikanasiga iheruheru abahatuye abandi bakahasiga ubuzima, bafite impungenge ko hashobora kuvuka impanuka bitewe n’ukuntu imodoka zigenda zikatakata umukono umwe mu w’undi abashoferi bashakisha aho banyura byoroshye.
Hitimana ati’:” Urabona nk’ubu twongeye kugera mu bihe by’imvura ndetse yitezweho kuzaba nyinshi nk’uko umuhanuzi dufite Meteo Rwanda yagiye atuburira, none imodoka ziragenda zikatakata umukono mu w’undi zishakisha aheza zaca murumva zidashobora kunyerera zikagwa abantu zikabasiga nzira? Uyu muhanda ni nyabagendwa kandi warangiritse cyane ni bacungure ubuzima bw’abawukoresha amazi ataraba amarike”.
Bamwe mu bashoferi n’abamotari batwara muri uyu muhanda nabo ntibajya kure y’ibivugwa n’aba baturage kandi bemeza ko kubera ibi bhinogo bahora mu igaraje bakanikisha Ibinyabiziga byabo bidasiba kuhangirikira bikomeye.
Umushoferi bakunze kwita Kazungu yabwiye Teradignews.rw ati:” Urebye muri iki gihe abashoramari bacu bafite imodoka muri uyu muhanda bari gukorera mu gihombo kuko n’inyungu babonye n’ukuzamuka tukayikanikishamo imodoka,kuyijyana kuyisudiza ibyuma byacitse, natwe ubwacu biratugora kugenda dushakisha aheza twanyura nk’uko babivuze byanateza impanuka haba kugwa cyangwa kugongana iyo mibare yose tugenda dutera mu muhanda sinababesha ni stress ikomeye”.
Abamotari bari mu bashinjwa guca amafaranga y’umurengera abaturage bamanuka bugorobye bataha Vunga, bo ubwabo bavuga ko kumanuka muri uyu muhanda bwije byo ubwabyo ari ukwitanga ku buryo utakwemera kujyayo ku mafaranga make kuko hari ubwo nayo utwariye ugaruka ukayakoreshamo moto.
Ni mu gihe Kandi abivuriza ku bitaro bya Shyira na bo bavuga ko uyu muhanda ugoranye cyane kuwunyuzamo abarwayi cyane cyane ababyeyi batwite kuko barushaho kumererwa nabi bakagezwa Kwa muganga banegekaye cyane.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bwavuze ko gukorwa k’uyu muhanda biri muri gahunda bafite vuba kuko bawemerewe na Nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame Kandi imvugo ye akaba ariyo ngiro.
Umuyobozi w’Aka karere Mukandayisenga Antoinette yagize ati’:”Umuhanda Nyakinama-Vunga ni umuhanda twemerewe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ni umuhanda uduhuza n’Akarere ka Ngororero ugakomeza na Muhanga kandi worohereza imihahiranire n’imigenderanire hagati y’utwo turere kugera ku isoko no ku bitaro bya Shyira birumvikana, mu by’ukuri uyu muhanda uri muri gahunda yo kubakwa kuko ikintu cya mbere naheraho mvuga tunashimira perezida wacu aho imihanda yagiye yemerwa harimo imaze gukorwa igeze ku kigereranyo cya 80% aho dufite ibirometero 93km mu Gishwati bikaba birimo bikorwa,ariko kuri uyu wa Nyakinama-Vunga ntabwo biratangira mu buryo burambye bwo gushyiramo Kaburimbo kubera ko iyo tuganiriye n’ababishinzwe (RTDA) batubwira ko iyo gahunda ihari kandi twese turabizi ko Ibyo perezida wacu yemeye “Imvugo aba ariyo ngiro””.
Yakomeje agira ati’:” Icyo nabwira abaturage n’abandi bawukoresha ni uko umuhanda uteganwa gukorwa vuba n’ubwo hari byinshi byabikomye mu nkokora harimo COVID ndetse n’ibiza ariko ntabwo byabuza ko mu buryo bworoheje hagenda hakorwa kuri biriya binogo byajemo bikagenda bisibwa hari ibyatunganyijwe kandi naho bikiri dufite Kampani igenda ibikoraho ibisiba kugira ngo bibe byakoroha mu gihe dutegeteje igihe umuhanda uzakorerwa ubushobozi bwabonetse”.
Uyu muyobozi yavuze ko gahunda ihari yagakwiye gutangirana no mu mpera z’uyu mwaka wa 2023 bitarengeje mu ntangiriro za 2024 akurikije gahunda ihari, yasabye abawukoresha kwihangana ndetse abatwara abagenzi bakirinda kubagora mu buryo bw’amatike mu gihe hagishakishwa igisubizo kizanyura buri wese.