Abakoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi akabo kashobotse.
Kuva aho eta y’u Rwanda itangiriye gushyira imbaraga nyinshi mu kurwanya ikoresha n’icuruza ry’ibiyobyabwenge, byanze bikunze ababikoresha bigiye kubagora kongera kubibona ku buryo bworoshye.
Uku gushyira imbaraga nyinsi mu kurwanya ikorasha n’icuruza ry’ ibiyobyabwenge, bije nyuma y’ijambo nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ubwo yasozaga inama ya 15 y’umushyikirano.
Mu ijambo rye hari aho yagiza ati ko ubu ari umwanya wo gufatira ingamba zikomeye ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mu gusenya umuntu ‘ibindi bikorwa bya muntu byose.
Nta gihe kinini kigihira hadafashwe ngo ndetswe hatwikwee ibiyobyabwenge by’uburyo bunyuranye, biba biri hirya no hino mu gihugu, ibi bikaba bigaragaza ko imbaraga zashyizwe mo hari icyo ziri gutanga. Ndetse ku basanzwe bakoresha cyangwa bagacuruza ibiyobyabwenge bigiye kubahenda cyane.