Abakoranaga na Dr Ngirente muri Banki y’Isi bamusezeye(Amafoto)
Abakozi ba Banki y’Isi basezeye Dr Ngirente Edouard uherutse kugirwa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu nshingano yarahiriye ku wa 30 Kanama 2017 agahita atangira imirimo ye. Ndetse agahita ashyiraho Guverinoma nshya.
Ku wa 08 Nzeri 2017 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Washington DC, nibwo Dr Ngirente Edouard yasezeweho n’abo bakoranaga muri Banki y’Isi , bamushimira uko yubahirije inshingano ze mu myaka itatu yamaze muri uru rwego rugenzura ubukungu bw’Isi.
Umuhango wo gusezera Dr Ngirente wari witabiriwe kandi n’umugore we n’abana be babiri bagomba kwimukira i Kigali aho azaba akorera.
Umuyobozi wa wa Banki y’Isi , Andrew Bvumbe, yamwifurije imirimo myiza, agaruka cyane ku mushahara yahembwaga n’uburyo yemeye gufata umuto kuri wo kubera urukundo rw’igihugu no guharanira inyungu rusange z’abaturage kurusha ize n’umuryango we.
Inyandiko yo kuwa 30 Kamena 2016 igaragaza imishahara ivuguruye y’abakozi ba Banki y’Isi igaragaza ko umujyanama mukuru muri iyi banki, umushahara muto ashobora kubona ku mwaka ari amadolari ya Amerika ibihumbi 224,300 ( Mu manyarwanda asaga miliyoni 190); naho umushahara wo hejuru ukaba ibihumbi 336,500 by’amadolari ya Amerika (asaga miliyoni 290 Frw).
Mu bigendanye n’imishahara y’abanyapolitiki mu Rwanda, Minisitiri w’Intebe ari mu cyiciro cya B kirimo Abaperezida b’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.
Aba bose uko ari batatu bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana na 4.346.156 Frw bisobanuye ko mu gihe cy’amezi 12 y’umwaka babona miliyoni 52.153.872 Frw.
Dr Ngirente Edouard, yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda wa 11 nyuma yo kuva mu mirimo yakoraga muri Banki y’Isi aho yari Umujyanama Mukuru w’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Banki y’Isi (Senior Advisor To Executive Director of World Bank). Yashyizweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, tariki 30 Kanama 2017, afite imyaka 44 y’amavuko.