AmakuruImyidagaduro

Abakora umwuga wo gusobanura amafilime ndetse no kuyacuruza bamaganwe ku mugaragaro

Ishyirahamwe rigenga sinema mu Rwanda, riherutse gusohora itangazo ryamagana ku mugaragaro abakora filime zamamaye nk’udusobanuye ndetse n’abazicuruza ngo kuko byica amasezerano mpuzamahanga y’ibijyanye n’umutungo kamere ku bahanzi u Rwanda rwasinye.

Iri tangazo ryanditswe ku wa 01 Kanama, rivuga ko ikorwa ndetse n’icuruzwa rya filimi zizi nk’udusobanuye ritikemewe mu Rwanda, ngo kuko binyuranyije n’amategeko agenga abahanzi mu Rwanda.

Ikindi kandi, uretse ngo kuba izi filime zikorwa mu buryo bunyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwasinye, ngo izi filime zangije kandi zinakomeje kwangiriza isoko rya filime Nyarwanda, mu gihe abahanzi baba biriye bakimara mu rwego rwo guteza imbere Made in Rwanda, nk’uko iri tangazo ryasinyweho na Binamungu Eppa uyobora sosiyete y’Abahanzi Nyarwanda ibivuga.

Uru rwego kandi runavuga ko mu gihe abakora uyu mwuga bazaba banze kuva ku izima, ngo haziyambazwa icyo amategeko abivuga nk’uko Jackson Kwezi uyobora federasiyo ya sinema mu Rwanda yabitangarije Inyarwanda.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko abakora uyu mwuga basabwa kubanza kujya kwaka ibyangombwa ba nyir’igihangano(filime) mu rwego rwo kurengera uburenganzira bwabo.

Bivuze ko niba Locky Kirabiranya cyangwa Sankara The Premier bashatse gusobanura filime yatunganyijwe na Holly Wood, bagomba kubanza kwaka Holly Wood ibyangombwa kugira ngo bashyire izi filime mu Kinyarwanda.

Aya mabwiriza kandi arareba abasobanura indirimbo z’amahanga, kuko niba umuntu runaka ashatse gusobanura indirimbo ya Rihanna cyangwa undi muhanzi, ni ngombwa ko ubanza werekana ibya ngombwa yaguhaye kugira ngo uyishyire mu Kinyarwanda.

Itangazo RSAU iheruka gusohora.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger