AmakuruAmakuru ashushyeUbuzima

Abakora Ingendo Basabwe Kwikingiza Kubera Icyorezo cya MPox

Abantu bakunze gukora ingendo hirya no hino ku isi bagiriwe inama yo kwikingiza mu gihe baba bagiye mu bice by’umugabane wa Afurika byamaze kugaragaramo icyorezo cy’ubushita bw’inkende (Mpox).

Ikigo cyo mu Burayi gishinzwe Gukumira Indwara z’Ibyorezo (ECDC) cyavuguruye ingamba zacyo zigamije gukumira no guhashya ubwandu bushya bw’agakoko gatera ubushita bw’inkende. Indi migabane, irimo n’Uburayi, nayo yaburiwe ko ishobora kuba yagezwemo n’ubwandu bushya.

Ikigo ECDC kiravuga ko gukwirakwizwa k’ubwo bwandu bushya birimo kugenda gahoro, nubwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye OMS/WHO riherutse gutangaza ko ubushita bw’inkende (Mpox) bwateye buri ku rwego rw’icyorezo mpuzamahanga.

Icyo cyorezo cyari gisanzwe kizwi nka monkeypox (ubushita bw’inkende) ubu noneho gishobora kwandurira hagati y’umuntu n’undi igihe begeranye harimo uwanduye.

Abakingiwe ubushita bwa Mpox mu minsi ishize bashobora guhabwa urukiko rumwe gusa aho kuba ebyiri nk’uko byemezwa na OMS.

Ubusanzwe abamaze kwikingiza ubushita basabwa kongera gufata izindi nkingo byibuze buri myaka ibiri cyangwa 10, gihe umuntu ari ahashobora gutuma yandura ku buryo bworoshye.

Ubushita bw’inkende (Mpox) bumaze guhitana abantu babarirwa muri 450 muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu mezi make ashize, biturutse ku bwandu bushya bwitwa 1b.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger