AmakuruPolitiki

Abakomando ba Tshisekedi bakomeye bigabije kwa Joseph Kabila

Abasirikare bo mu rwego rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rushinzwe iperereza (Ex-DEMIAP) bakomeje gusaka urugo n’indi mitungo bya Joseph Kabila Kabange wayoboye iki gihugu.

Batangiriye iri saka mu rugo ruherereye mu gace ka Limete mu mujyi wa Kinshasa, tariki ya 15 Mata 2025, gusa uwo munsi babanje gushwana n’abarubamo kuko nta rupapuro rubaha uburenganzira bwo gukora iki gikorwa bari bafite.

Aba basirikare kandi bagaragazaga ko imodoka ebyiri za Jeep Defender basanze muri uru rugo ari ikimenyetso cy’uko hategurirwa umugambi wo guhungabanya inzego za Leta, ariko abarubamo babiteye utwatsi, basobanura ko zifashishwa mu bikorwa bya gisivili gusa.

Umuvugizi w’umuryango wa Kabila, Adam Shemisi, yasobanuye ko aba abasirikare basubiye gusaka uru rugo, bari kumwe n’abo mu rwego rw’ubugenzacyaha (ANR).

Ati “Itsinda rya DEMIAP na ANR ryazanye urupapuro rusobanura igikorwa cyarizanye ku wa Gatatu tariki ya 16 Mata, rishakisha ibikoresho bya gisirikare rikeka ko bishobora kuba byaribwe cyangwa bihahishe.”

Shemisi yasobanuye ko, nk’uko byagenze ku munsi wabanje, nta gishobora kubangamira umutekano w’igihugu aba basirikare n’abagenzacyaha basanze mu rugo rwa Kabila.

Umuvugizi w’umuryango wa Kabila yatangaje ko aba basirikare n’abagenzacyaha bo mu rwego rwa gisivili bateguje umuyobozi wa Pariki ya Vallée de la N’Sele ko na yo bayisaka kuri uyu wa 17 Mata.

Iyi pariki iherereye mu gace ka Kingakati muri Kinshasa, yafunguwe ku mugaragaro mu 2018. Ni iy’umuryango wa Kabila.

Iri saka riri kuba mu gihe Kabila amaze imyaka ibiri mu buhungiro. Ubutegetsi bwa RDC bumushinja gukorana n’ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Kabila aherutse gutangarije Jeune Afrique ko agiye gusubira muri RDC anyuze mu burasirazuba bw’iki gihugu, ariko ntiyasobanuye niba azataha nk’umuturage usanzwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger