Abakobwa n’abasore b’Abarundi bari mu Rwanda bizihije umunsi w’umuganura-AMAFOTO
Ihuriro ry’urubyiruko rw’Abarundi bahungiye mu Rwanda kubera ibibazo byumutekano biri mu gihugu cy’Uburundi , ryahuriye mu muhango wo kwizihiza umuganura bwa mbere kuva bageze mu Rwanda.
Uru rubyiruko rwavuze ko rukoze ibi birori mu rwego rwo gukomeza umuco w’UBurundi. Uyu muganura ntabwo wagaragayemo ibiribwa bihambaye kuko bakoresheje ibyo basanzwe barya ahanini bibanze kubiryo bisanzwe bitarimo ibirungo.
Aba basore n’inkumi batangaza ko batishimira ko hari icyo bejeje ariko ngo nk’impunzi ntibibabuza kuzirikana umuco. Muri uyu muhango Abarundi babarirwa muri 200 ni bo basangiye ibiribwa birimo ibigori n’ibishyimbo ndetse n’ibinyobwa nk’impeke (ikigage).
Uyu muhango wari wiganjemo urubyiruko, uyoborwa n’uwo bari bafashe nk’Umwami nk’uko byagendaga mu muco wa Kirundi.