AmakuruPolitiki

Abakobwa b’impanga bashimuswe bari hafi yo gukora ubukwe

Muri Nigeri mu gace kitwa Zamfara, hari kuvugwa amakuru y’abantu icyenda bashimuswe n’abagizi banabi harimo abakobwa babiri b’impanga biteguraga gukora ubukwe mu gihe gito kiri imbere.

Ubuyobozi bwo mu nzego zibanze muri iki gihugu bwatangaje ko aba bakobwa babiri b’impanga bazwi ku mazina nka Hassana na Hassaina Bala Dauran, bashimuswe mu mpera z’icyumweru gishize mu gihe bari mu myiteguro yo gushyingirwa.

Ubuyobozi bwemeza neza ko aba bakobwa hamwe n’abandi bantu bagera kuri batanu, bashimutiwe mu gace gaherereye muri Leta ya Zamfara iri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.

Abubakar Muhammad, umuyobozi wungirije wo mu karere ka Zurmi, yavuze ko aba bakobwa b’impanga bari mu bandi bantu barindwi bashimutiwe mu mujyi wa Dauran harimo bane b’igitsina gabo na batatu b’igitsina gore bikekwa ko bashimuswe hagati yo kuwa Gatandatu no kucyumweru.

Yavuze ko iki kibazo cy’ishimutwa kitibasiriye aka gace gusa kuko hari n’abandi  bantu babiri -umugabo n’umugore nabo bashimutiwe mu cyaro cya Birnin Tsaba, mu gihe hari n’abandi batatu nabo bashimutiwe mu mujyi wa Moriki, barimo n’umujyanama mu nzego z’ibanze.”

Amakuru avuga ko aba bakobwa bari mu kigero cy’imyaka 18 y’amavuko, bashimuswe bagiye gusura mubyara wabo ngo bamwereke amakanzu bateganyaga kwambara bombi mu bukwe bwabo bwari kubera icyarimwe.

Byari byitezwe ko ibirori by’ubu bukwe bigomba kuzaba mu kwezi k’Ukuboza nk’uko impapuro z’ubutumire zibigaragaza.

Amakuru y’ishimutwa ry’aba bakobwa, yamenyekanye nyuma y’uko ababashimuse bahamagaye ababyeyi babo babasaba gutanga ingurane kugira ngo babarekure.

Ibibazo by’umutekano muke bikomeje kwibasira cyane Leta ya Zamfara – imwe mu zigize Nigeria kuko imaze igihe igaragaramo amakuru mabi y’urugomo ndetse n’ubujura bukabije.

Muri uyu mwaka, abantu bagera hafi kuri 400 bamaze kwicwa muri iyi leta, mu gihe hakomeje kwiyongera ibikorwa by’ubujura, ubwicanyi no gushimuta hagambiriwe kwaka ingurane ngo uwashimuswe abone kurekurwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger