Abakobwa basigaye bazi kunywa inzoga nka ba se, ntibamenye guteka nka ba nyina.
Kera mu Rwanda ntibyari byoroshye kubona umwari cyangwa umutegarugori, yicaye mu kabari anywa inzoga. Nti byakundaga kubaho kandi ko wabona umugore wasinze kuko byafatwaga nk’ikosa rikomeye.
Muri iki gihe tugezemo, biroroshye cyane kubona umwari ndetse n’umutegarugori bicaye mu kabari, banywa agasembuye ndetse hari n’abatumagura itabi. Uko iterambere rirushaho kwiyongera mu Rwanda, ni nako ibyasaga nka kirazira ku mugore kuva kera, biri kugenda bihabwa umwanya, ndetse bigafatwa nk’ibisanzwe.
Kubona umugore wasinze ndetse ari kwandavura, nti bikiri ikintu gishya gusa biragayitse kuko mu muco nyarwanda tuzi ko umugore muri rusange ari umuntu witwararika, akagira isoni aho biri ngombwa, ndetse akirinda ko yagibwaho n’umugayo, kuko umugore ari “Mutima w’urugo”.