Abakobwa bambaye ubusa nibo biganje mu mashusho y’indirimbo ya Meddy na Safi
Nyuma yuko Safi atandukanye kumugaragaro na Urban Boys ndetse akanahita atangira gukora ibikorwa bye bya Muzika ari wenyine , kwikubitiro yahise akorana indirimbo Meddy maze bayita “Got It”, nyuma y’igihe gito amajwi asohotse ubu hanasohotse amashusho y’iyi ndirimbo ariko ikaba yatangiye guteza impaka mu banyarwanda.
Nubwo “Got it” ariyo ndirimbo yambere ya safi , we atangaza ko afite ibindi bihangano agiye guhereza abakunzi be muri rusange Ndetseakaba anafite indirimbo yakoranye n’umuhanzi ukomeye cyane Ray Vanny umusore ukunzwe cyane muri Tanzania akaba abarizwa muri Wasafi Record inzu itunganya muzika ya Diamond.
Mu mashusho y’indirimbo Safi yakoranye na Meddy hagaragaramo imyenda idakunzwe kuvugwaho rumwe. Kenshi hano mu Rwanda impaka ziba zose iyo umuhanzi akoze indirimbo ikajya hanze igaragaramo imyambaro benshi bita iyo kogana mu mazi menshi (Bikini). Ariko nanone hakaba n’abandi bahamya ko nubwo iyo myenda iba igomba kwambarwa ariko atari iyo gufata amafoto cyangwa amashusho ngo bishyirwe ku karubanda.
Iyi myenda yagiye igaragara mu ndirimbo nyinshi z’abahanzi ba hano mu rwanda gusa inyinshi zahitaga zihagarikwa kugaragara mu buryo bwamashusho , aha twatanga urugero rw’indirimbo yitwa Too Much yahagaritswe budakeye kabiri hasohotse amashusho y’iyi ndirimbo.
Icyakora mu muco nyarwanda ntabwo wemera ko abari bajya kukarubanda bagaragaza ubwambure bwabo , aha byagiye bigaragara kenshi doreko n’abanyampinga bajyaga mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza guhagararira u rwanda , minisiteri ifite umuco munshingano zayoyabasabaga guhesha ishema igihugu ndetse no kuzarangwa n’indanga gaciro za kinyarwanda.
Nubwo benshi batabivugaho rumwe Miss Igisabo we ntabikozwa doreko yanze kwiyerekana yambaye Bikini ubwo yari ahagariye u rwanda mu marushanwa y’u bwiza .
Twifuje kubaza impamvu Safi yahisemo gukoresha abakobwa bambaye iyi myenda maze tugerageza kuvugisha safi ku murongo wa Telephone ariko ntibyadushobokera kuko atafataga telephone.
Irebere hano aya mashusho y’iyi ndirimbo akomeje kuvugisha abantu