Abakobwa babiri biga muri Kaminuza basanzwe aho baba baterwa ibyuma
Abakobwa babiri biga mu Ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri batewe ibyuma n’a bantu bataramenyekana, babasanze mu cyumba bari bacumbitsemo.
Byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 6 Gicurasi 2018, ubwo abo bagizi ba nabi babasangaga mu nzu yabo,banatwara ibintu ,kugeza ubu hataramenyekana ingano n’agaciro kabyo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Hamuduni Twizeyimana, yabwiye Kigali Today ko Polisi yatabaye nyuma yo guhuruzwa n’abaturage ahagana saa sita n’igice z’ijoro.
Yagize ati “Batewe n’abagizi ba nabi aho bacumbitse hafi y’ishuri mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza i Musanze.”
CIP Twizeyimana avuga ko basanze babateye ibyuma bakabakomeretsa mu mutwe nyuma yo kumena ibirahuri by’urugi bagafungura inzu.
Ati “Abo bakobwa barazaga imfunguzo mu rugi bigaragara ko ari abantu bari basanzwe bahazi bafite amakuru.
“Bamennye ibirahuri by’inzugi binjiza akaboko barafungura babasanga mu nzu babatera ibyuma mu mutwe barabakomeretsa cyane babatwara terefoni zabo n’ibindi tutaramenya neza.”
Abo bakobwa bahise bagezwa mu bitaro bya Ruhengeri bakorerwa ubutabazi bwihuse bavurwa ibikomere.
CIP Hamuduni avuga ko Polisi imaze guta muri yombi umusore umwe ukekwaho kuba yagize uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi mu gihe iperereza rigikomeje.