Abakobwa babiri bavugaga ko basambanyijwe na R.Kelly babigeretse ku babyeyi babo
Abakobwa babiri bashinjaga umuhanzi R.Kelly kubasambanya batarageza imyaka y’ubukure, bahakanye ko uyu muhanzi atigeze abakorera ibyo bamushinja ndetse mu kiganiro batanze basutse amarira bavuga ko ari ababyeyi babo babyihishe inyuma bashaka kunyunyuza imitsi y’uyu muhanzi bamukuramo amafaranga.
Uwitwa Azriel Clary, mu kiganiro yahaye CBS yasutse amarira igihe yavugaga ko Se yamutegetse kubeshya ko yafashwe ku ngufu na R. Kelly kugira ngo babone amafaranga’ ndetse yita ababyeyi be ‘abari gushakira indonke kuri uyu muhanzi’.
Reuters yanditse ko ababyeyi b’abakobwa babiri, Azriel Clary w’imyaka 21 na Joycelyn Savage ufite 23, batangaje ko R.Kelly ubu ufite imyaka 52 y’amavuko yaba ari we wabagiye mu matwi ngo bisubireho, bityo bamworohereze mu bihe arimo aho akurikiranywe n’ubutabera ku byaha byo gufata ku ngufu.
Clary yavuze ko ababyeyi bamuhatiye gukorana amashusho y’ubusambanyi na R.Kelly ubwo yari afite imyaka 17, kugira ngo bazamwubikeho urusyo. Yanavuze ko hari igihe ababyeyi bari bagiye gushyira hanze amafoto ye na R.Kelly bambaye ubusa, kugeza ubwo uyu muhanzi yabahonze ibihumbi by’amadorali.
Ababyeyi bose nyuma yo gutamazwa n’abana babo bahakanye bivuye inyuma ibyo gushakira indonke ku bana babo ndetse bavuga nta n’urupfumuye bigeze bahabwa na R.Kelly.
Aba babyeyi, Alice na Angelo Clary bagize bati “Ntabwo twigeze tumugurishaho abana bacu cyangwa ku wundi uwo ariwe wese abatangabuhamya n’ababyeyi bose ntabwo babeshya.”
Mu kiganiro R. Kelly aherutse kugirana na televiziyo ya CBS, yavuze ko hari abantu bari inyuma y’ibi birego n’ubwo atatangaje abo ari bo.
Uyu mugabo waranzwe n’amarira n’umujinya muri iki kiganiro, yavuze ko kuryamana n’umukobwa utabishaka byaba ari ubucucu burenze ukwemera.
Umujyanama we mu by’amategeko we avuga ko ibyo umukiriya we ashinjwa ari baringa ntaho bihuriye n’ukuri.
Ati “ntekereza ko bariya bagore bose babeshya.”
Aba bakobwa bombi biyemeje kuvugisha ukuri mu gihe uyu muhanzi amaze iminsi yibasiwe n’ibibazo byo gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano aryozwa amakosa ashinjwa ngo yo gusambanya abana batagejeje ku myaka y’ubukure.