Abakobwa 6 bahohoteye mugenzi wabo bakanamwangiza imyanya y’ibanga bakatiwe imyaka 25
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rumaze gukatira igifungo cy’imyaka 25 abakobwa 6 n’umusore umwe bashinjwaga guhohotera umukobwa. Banaciwe ihazabu rya miliyoni 4 z’amanyarwanda.
Urukiko kandi rutegetse ko telefoni Esheshatu za bariya bakobwa zitezwa cyamunara amafaranga avuyemo agashyirwa mu isanduku ya Leta. Urukiko rwemeje ko uko ari barindwi bahamwa n’icyaha cy’ubwinjiracyaha cy’ubwicanyi.
Abaregwa nta n’umwe wari uri mu rukiko, kimwe n’Ubushinjacyaha ndetse n’abunganira abaregwa mu mategeko na bo ntibitabiriye isomwa ry’uru rubanza.
Abitabiriye isomwa ry’uru rubanza rwakunze kwitabirwa n’abantu benshi dore ko rwabereye mu ruhame ku Kimisagara, bari bacye biganjemo abo muryango wa Zaina uvugwaho kuyobora ibikorwa bigize kiriya cyaha.
Kimwe n’ahandi hose mu gihugu nta bantu benshi baje mu isomwa ry’uru rubanza kubera icyorezo cya Coronavirus.
Ubwo bitabaga urukiko ku munsi wa mbere bose bahakanye icyaha cy’ubwinjiracyaha mu bwicanyi. Icyo gihe umucamanza yavuze ko urubanza rwaburanishijwe mu mizi kuko abaregwa bose bafatiwe mu cyuho.
Abunganira abaregwa basabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kwiyambura ububasha abaregwa bakaburanira mu Rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kuko uwahohotewe yakubiswe byoroheje.
Bavuga ko uwakubiswe nta bumuga byamuteye, ndetse ko atapfuye. Umucamanza yumvishe impande zombi avuga ko ko urubanza ruzasomwa ku wa 16/03/2020 saa saba z’amanywa ariko rwaje gusubikwa rusomwa taliki 17, Werurwe, 2020 saa mbiri za mu gitondo.
Mu kurusoma , umucamanza yemeje ko aba batandatu aribo Nkamiro Zaina, Umulisa Gisele, Kamanzi Cyiza Cardinal, Umuhoza Tonny, Umuhoza Rosine, Umutoni Hadidja na Uwimana Zainabu bafungwa imyaka 25 na telefoni zabo zigatezwa cyamunara amafaranga avuyemo akajya mu isanduku ya leta.