Miss Rwanda 2018: Abakobwa 20 bagiye mu mwiherero, habaye impinduka mu bihembo bizatangwa-AMAFOTO
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2018, abakobwa bose uko ari 20 batsindiye kujya mu mwiherero [Boot Camp] I Nyamata , bagiye mu mwiherero.
Abenshi mu bakobwa bazaga I Remera ku nteko y’ururimi n’umuco aho bagombaga guhagurukira berekeza I Nyamata baherekejwe n’ababyeyi babo ndetse n’inshuti. Ababyeyi bamwe na bamwe basabiraga umugisha abana babo mu rugendo bari bagiyemo ndetse bamwe banabakoreragaho ikimetso cy’umusaraba gisanzwe gikoreshwa muri Kiriziya Gatolika mu rwego rwo gusaba umugisha ku Imana.
Ahagana saa Kumi nibwo bahagurutse ku nteko y’ururimi n’umuco I Kigali, bakomereza kuri Rwanda Motor aho bari bagiye kureba imodoka izahabwa uzaba yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018.
Zimwe mu mpinduka zagaragaye ni uko imodoka yahabwaga uwegukanye Ikamba yahindutse, Ubusanzwe Miss Rwanda yahabwaga imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki, ariko kugeza ubu ntabwo ariyo azahabwa ahubwo azahabwa indi yisumbuyeho ishobora no gukoresha bruetooth.Iyi ni Suzuki Beleno.
Abakobwa bose bageze kuri Hoteli Golden Trip I Nyamata maze bahita berekeza mu byumba bagomba kuba bacumbikiwemo mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri.
Amakuru twavanye I Nyamata avuga ko aba bakobwa bashobora no kuzafungura ku mugaragaro Shampiyona nyafurika y’umukino w’amagare igiye kubera mu Rwanda mu minsi mike iri imbere.
Aba bagiye mu mwiherero rero ni :
1. Ndahiro Uwase Liliane , Numero 13
2. Umunyana Shanittah, Numero 1
3. Irebe Natasha,Numero 21
4. Umunyana Shemsa ,Numero 14
5. Irakoze Vanessa,Numero 32
6. Umuhire Rebecca, Numero 28
7. Ishimwe Noriella,Numero 22
8. Iradukunda Liliane,Numero 7
9. Uwase Fiona, Numero 29
10. Irakoze Vanessa,Numero 5
11. Umutoniwase Anastasie,Numero 31
12. Dushimimana Lydia,Numero 23
13.Ingabire Belinda, Numero 11
14. Ingabire Divine,Numero 34
15.Uwonkunda Belinda, Numero 3
16. Umutoniwase Paula, Numero 26
17. Uwineza Solange, Numero 12
18.Mushombakazi Jordan, Numero 6
19. Nzakorerimana Glorie,Numero 15
20.Umutoni Charlotte, Numero 24
Bamaze kugera i Nyamata rero dore uko byari byifashe
Photo: Leodomir Hakizimana