AmakuruIyobokamanaUtuntu Nutundi

Abakirisito 27 bitabye Imana nyuma yo kunyweshwa isabune y’umugisha na Pasiteri wa bo

Abakiristo barenga 27 bitabye Imana nyuma yo kunyweshwa isabune yo mu bwoko bwa Jik n’Umuvugabutumwa mukuru w’Itorero ry’Abarokore rizwi nka ‘AK Spiritual Christian Church’ riherereye mu Mujyi wa Limpopo mu gihugu cya Zambia.

Uyu muvuga butumwa ngo yabanywesheje iyi sabune, afite intego yo kubakuramo ibizinga by’imyuka mibibi mu mibiri yabo ngo basigare ari abera.

Ni mugihe muri rusange isabune ari kimwe mu bikoresho byifashishwa gusukura imyenda, umubiri n’ibindi bikoresho bitandukanye, uyu mupasiteri we yayikoresheje asukura imitima y’Abakiristo be nyuma yo kubizeza ko isengewe.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Zambia byanditse ko uyu muvugabutumwa uzwi ku izina rya Phala, yabwiye Abayoboke b’idini  rye ko bagomba kwizera ko iyi sabune isengewe kandi ifite ububushobozi bwo guhanagura ikibi mu mibiri yabo, niko gutangira kuyibanywesha.

Ubwo yayibashoraga yavugaga ko kubera Imana, iyi sabune irirukana burundu imyuka mibi muri bo.
Nyuma y’aba 27 bamaze gushiramo umwuka, bivugwa ko hari abandi 18 bameze nabi cyane aho barikwitabwaho mu bitaro, hakaba hari ubwoba y’uko umubare wabitabye Imana ushobora gukomeza kwiyongera..

Polisi yo mu Mujyi wa Limpopo yatangiye gukora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane neza impamvu nyamukuru yatumye uyu muvugabutumwa ahitamo kugaburira abayoboke be isabune kandi asanzwe azi neza ko ityanywebwa.

27 nibo bamaze kwitaba Imana bazira kunyweshwa isabune
Twitter
WhatsApp
FbMessenger