Abakinyi 15 b’umupira w’amaguru ba mbere bazirana urunuka(Amafoto)
Mu gihe bizwi ko umupira w’amaguru uhuza ingeri z’abantu batandukanye bakishima, rimwe na rimmwe ujya unabonekamo amakimbirane atandukanye yaba ashingiye ku myemerere, ku ruhu, amadini ndetse n’ibindi bitandukanye.
Aya makimbirane hari abayagirana akarangira, mu gihe hari n’ababikirana inzika ku buryo icyari akantu gato birangira gihindutse inzigo.
Ni muri uru rwego twabateguriye urutonde rw’abakinnyi 15 bakina umupira w’amaguru batigera bacana uwaka bijyanye n’ibintu bitandukanye batemeranyaho.
#15. Nk’uko ikinyamakuru thesportster.com cyabyanditse, Christiano Ronaldo na Lionel Messi ni bo baza ku mwanya wa 15 kuri uru rutonde. Mu busanzwe aba basore bombi nta makimbirane azwi baba barigeze kugirana hagati yabo, gusa imyitwarire yabo mu kibuga ni yo ibagira abanzi, bigakuzwa cyane n’abafana babo. Aba icyo bahora bahanganiye ni uko buri umwe aba yifuza ko afatwa nk’umwami wa ruhago, n’ubwo bigoranye kuenya ngo uwa mbere muri bo ni nde.
#14. Ku mwanya wa 14 kuri uru rutonde haza Zlatan Ibrahmovic na Raphael Van Der Vaart. Aba bagabo bombi umwe akomoka muri Sweden(Zlatan) mu gihe mugenzi we akomoka mu Buholandi. Aba ni bamwe mu bafite amakimbirane amaze igihe kirekire kuko yatangiye ubwo bakinanaga muri Ajax yo mu Buholandi. Amakimbirane hagati yabo yatangiye ubwo Sweden n’Ubuholandi bari bahuriye mu mukino wa gicuti bikarangira Van Der Vaart avunitse. Iyi mvune yagize yavuze ko yayitewe na Zlatan wamuvunnye abigambiriye, ndetse abivuga cyane no mu itangazamakuru. Mu ku musubiza, Zlatan yavuze ko bizarangira amuvunnye amaguru yombi, urwango ruba rutangiriye aho.
#13. Oliver Khan na Jens Lehmann ni bo baza kuri uru rutonde. Aba bagabo bombi bari abazamu bakomeye cyane ndetse banakinanaga mu kipe y’igihugu y’Ubudage. Amakimbirane y’aba bombi yaturutse mu kurwanira umwanya wa mbere mu kipe y’igihugu. Mbere na mbere Oliver Khan ni we wari umuzamu wa mbere w’Ubudage, gusa ubwo Lehmann yamutwaraga umwanya mu gikombe cy’isi cyo muri 2006, byakuruye impaka ndende ndetse biba ngombwa ko bajya babasimburanya.
#12. Diego Maradona na Pele ni bo bafashe umwanya wa 12 kuri runo rutonde. Cyo kimwe na Lionel Messi na Christiano Ronaldo, Amakimbirane ya Pele na Maradona ashingiye ku guhanganira icyubahiro cy’uko umwe yumva ari we witwa umwami wa ruhago. Ibi byoyongeraho ko aba bagabo bombi bakomoka mu bihugu bya Brazil na Argentina bisanzwe birebana ay’ingwe mu mupira w’amaguru.
#11. Ku mwanya wa 11 kuri uru rutonde haza Robert Lewandowski na Jakub Błaszczykowski. Aba bakinnyi bombi basanzwe bakinana mu kipe y’igihugu ya Pologne, ndetse banakinannye muri Dortimund yo mu Budage. Aba bapfuye igitambaro cy’ubukapiteni mu kipe y’igihugu ya Pologne. Mu busanzwe Błaszczykowski ni we wahoze ari kapiteni w’iyi kipe. Ubwo yari yagize imvune, byabaye ngombwa ko Lewandowski ari we uba ufashe izo nshingano, gusa ubwo uyu musore yagarukaga byarangiye adasubijwe igitambaro cye.
#10. Abakinnyi baza ku mwanya wa 10 mu barebana ay’ingwe ni Teddy Sheringham na Andy Cole. Aba bahoze ari inshuti magara bakinira Manchester United, gusa ubwo Cole yageraga mu kipe y’igihugu cy’Ubwongereza ni ho ibintu byazambye. Icyo gihe yinjiye nk’umusimbura wa Sheringham, gusa uyu mukinnyi ntiyamuhereza ikiganza ari na bwo batangiye kwangana urunuka.
#9. Ku mwanya wa 9 haza Roy Keane & Patrick Vieira. Keane yakiniraga Man United, mu gihe Vierra yakiniraga Arsenal. Aba ni abakinnyi bagiye bahangana kenshi, gusa ibyabo byajaguye muri 2005 ubwo bari bari mu rwambariro mbere y’umukino wa Man U na Arsenal.
#8. Ku mwanya wa 8 haza Didier Zokora na Emre Belozoglu. Zokora azwiho kuba ari we mukinnyi wakiniye Cote d’Ivoire imikino myinshi aho yayikiniye 123, mu gihe Belozoglu yakiniye Turkiya imikino 94. Aba bapfuye ko Belozoglu yatutse Zokora kuri nyina, birangira umunya Cote d’Ivoire arakaye ajya no kumukubita ari na ho urwango rwatangiriye.
#7. Ku mwanya wa 07 haza Oleguer Presas na Salva Ballesta. Oleguer Preses yari myugariro ukomeye cyane wa FC Barcelona wanize ubukungu na politiki ku buryo buhagije, mu gihe Ballesta yari umwataka ukomeye w’ikipe ya Malaga. aba bombi bapfuye ko Ballesta yarwanyaga ibitekerezo bya Oleguer by’uko Catalunya yabona ubwigenge.
#6. Ku mwanya wa 6 kuri uru rutonde haza Luis Suarez na Patrice Evra. Suarez ni umukinnyi ukunda kugaragaza ihangana mu gihe akeneye igitego ku buryo yemera kuruma na ba myugariro, mu gihe Evra azwi nk’umwe mu bakinnyi bashyuha mu mutwe. Amakimbirane hagati y’aba basore bombi yavutse muri 2011 ubwo Manchester United na Liverpool banganyaga 1-1. Muri uyu mukino, Suarez yagaragarije cyane Evra irondaruhu aho yirirwaga avuga ijambo “negrito”, ibintu yaje no guhagarikirwa imikino 8.
#5. Zlatan Ibrahimovic na Oguchi Onyewu. Aba bashwanye ubwo bakinanaga muri AC Milan muri 2010. Aba bagabo bombi batimbaguraniye mu myitozo, nyuma Zlatan atangaza y’uko bapfuye ko yari amuteye aga tacle bikarangira barwanye. Zlatan yavuze ko n’ubwo ngo Onyewu ari ikigabo kinini wagira ngo gikina iteramakofe atigeze agitinya.
#4. Ku mwanya wa 4 haza Mauro Icardi na Maxi Lopez. Mu busanzwe aba bahoze ari incuti magara. Bapfuye y’uko Icardi yatwaye Maxi Lopez umukunzi mu rwego rwo kumwihoreraho, birangira bashwanye burundu ku buryo ntaw’ugihereza mugenzi we intoki.
#3. Ku mwanya wa 3 haza Joey Barton & James Henry/Thiago Silva/Ousmane Dabo. Mu busanwe Barton ni umukinnyi ugira amahane menshi ku buryo ashwana na buri umwe, gusa aba bakinnyi bavuzwe haruguru ni bo banzi be kurusha abandi.
#2. John Terry na Wayne Bridge. Aba bombi bahoze bakinana muri Chelsea, gusa bapfuye y’uko Terry yasambanyije umugore wa Bridge bikanarangira amuteye inda.
#1. Ku mwanya wa mbere haza Roy Keane na Alf-Inge Haaland. Mu busanzwe Roy Keane azwi cyane nk’umukinnyi wagiraga amahane afanze n’ubugome muri shampiyona y’Abongereza.
Ibye na Haaland byatangiye mu 1997 ubwo Haaland yakiniraga Leeds United. Mu mukino Leeds yari yahuriyemo na Manchester United, Keane yagerageje kuvuna Haaland birangira ari we uvunitse. Haaland yavuze ko Keane yigwandaritse kugira ngo umusifuzi atamuhana. Imvune Roy Keane yayimaranye umwaka, yongera guhura na Haaland nyuma y’imyaka 4 ubwo yari yaragiye muri Manchester City.
Aha Keane yaje kumvuna ivi birangira uyu munya-Norvege amaranye iyi mvune imyaka 2 ari na byo byanamuviriyamo gusezera umupira w’amaguru.