Abakinnyi umunani bamaze gusezerwa muri Polisi FC
Ikipe ya Police FC Imaze gusezerera abakinnyi bagera ku 8 barimo Peter Otema. Ibi bibaye nyuma yaho andi makipe akomeye hano mu Rwanda akoreye impinduka bikaba byaratangiye gutanga umusaruro.
Mu rwego rwo gukora impinduka bitegura umwaka w’imikino utaha wa 2019-20, ikipe ya Police FC kimwe nandi makipe irimo kugenda yiyubaka aho yamaze kugura abakinnyi nka Savio, Benedata Janvier, Munyakazi Yussuf Rule n’abandi, yongerera amasezerano myugariro Nsabimana Aimable.
Gusa n’ubwo yongereyemo amaraso mashya, iyi kipe yamaze gutandukana n’abakinnyi bagera ku munani barimo rutahizamu Peter Otema nk’uko bamwe mu bakinnyi barekuwe n’iyi kipe babyemereye itangazamakuru kuri uyu wa kane.
Abakinnyi basezerewe harimo Peter Otema, Muhinda Bryan, Bahame Alafat, Ndayisaba Hamidou, Niyondamya Patrick bakunze kwita Gatoya, Manzi Huberto Sincere, Cyubahiro Janvier na Niyibizi Vedaste.
Muri ayo mavugurura kandi,Polisi FC yateganyaga kurekura abandi bakinnyi barimo umunyezamu wayo Bwanakweli Emmanuel ariko baza kugira ikibazo cyo kubura undi musimbura we biba ngombwa ko baba bamugumanye. Polisi FC kandi yongereye amasezerano Mitima Isaac wari usanzwe ari intizanyo ya APR FC.