Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’amagare bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka muri Cameroon
Abanyonzi 17 b’amakipe y’igihugu ya Burkinafaso, Cote d’Ivoire n’u Rwanda bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yabereye muri Cameroon ubwo imodoka yari ibatwaye yagwaga munsi y’umuhanda.
Iyi modoka yo mu bwoko bwa bisi barimo yakoze impanuka ku muns w’ejo.
Abakinnyi b’u Rwanda barimo Boneventure Uwizeyimana na Nsengimana Jean Bosco bari mu bakomerekeye muri iyi mpanuka, gusa ibikomere bayigiriyemo ntabwo bikanganye, nk’uko amakuru aturuka muri Camerron abivuga.
Abakinnyi 15, umukomiseri umwe n’umushoferi w’iyi modoka bakomerekeye muri iyi mpanuka bahise bajya gukurikirannirwa n’abaganga mu bitaro by’akarere ka Mbalmayo, gusa nyuma baza kuhava basubira kuri hoteli nyuma yo gusanga nta wababaye cyane.
Team Rwanda iyobowe n’Umutoza Sempoma Felix n’abakinnyi Nsengimana Jean Bosco na Uwiyeyimana Bonaventure bakinira Benediction Club y’i Rubavu; Rugamba Janvier; Manizabayo Eric na Uwiduhaye, bari mu gihugu cya Cameroon aho bitabiriye isiganwa rizwi nka Chantal Biya International Cycling tour.