Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’Abayapani bakiriwe nk’abami i Tokyo + AMAFOTO & VIDEO
Nyuma gusezererwa muri 1/8 mu mikino y’igikombe cy’Isi 2018 kiri kubera mu Burusiya, basezerewe bigoranye n’ikipe ya Babiligi , abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abayapani bakiriwe nk’abami bakigera ku kibuga cy’indege i Tokyo.
Iyi kipe yashimishije benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bari gukurikirana imikino y’Igikombe cy Isi bitewe n’ukuntu iyi kipe yitwaye ndetse n’imyitwarire yaranze abafana baherekeje iyi kipe, Abayapani nabo bahisemo kwakira neza aba bakinnyi bari bahagarariye igihugu cyabo.
Abayapani basezerewe muri iki gikombe cy’Isi mugihe ari bari batangiye bayoboye umukino bafite ibitego 2 ku busa nubwo byose byaje kwishyurwa mu minota ya nyuma y’umukino ndetse n’icyi tsinzi y’ababirigi kizamo birangira batsinzwe n’ababiligi mu buryo bwari bugoranye cyane kandi bari bizeye gukomeza mu cyiciro cyari gikurikiyeho.
Usibye umukino mwiza iyi kipe yerekanye , imyitwarire yaranze iyi kipe muri iki gikombe cy’Isi nayo yatumye bakundwa n’abatari bake, dore ko buri nyuma y’umukino abafana babayapani bahitaga basukura imyanya yabo bari bicayemo bagakuramo imyanda yose ihari , ikindi icyumba bakoreshe ku mukino wanyuma nacyo basize bagisukuye.
Nubwo bakiriwe neza ariko hari andi makuru yamaze kwemeza n’Ishyirahamwe ry’Umupira wamaguru mu Buyapani (JFA) avuga ko umutoza w’iyi kipe Nishino atazakomezanya nayo, kuko amasezerano baribafitanye arangira n’uku kwezi bakaba bataremeza niba bakomezanya nawe.
Amashusho y’uko byari byifashe bakigera ku kibuga cy’Indege
https://www.youtube.com/watch?v=awP-D7TGVtY&feature=youtu.be