AmakuruImikino

Abakinnyi b’Amavubi y’abatarengeje 23 basezerewe na Mali babitura umusifuzi

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 yasezerewe na Mali mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje iyi myaka bituma ishaka gusagarira abasifuzi.

Iyi kipe yatsinzwe igitego 1-0 na Mali U23 cyinjijwe na Khalifa Traore ku munota wa 42 w’umukino bituma isezererwa kuko mu Rwanda bari banganyije igitego 1-1.

Abasore b’u Rwanda bagerageje kwishyura iki gitego biranga maze umukino urangira ari 1-0, Mali isezerera u Rwanda ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

Umukino ukirangira abakinnyi b’u Rwanda bananiwe kwihangana maze buzura ku musifuzi aho bagaragaje kutishimira uburyo yitwaye muri uyu mukino, abashinzwe umutekano bahise bahagoboka.

Abasore barimo Nyarugabo Moise bagaragaje imyitwarire mibi ku musifuzi kugeza ubwo atabarwa n’abashinzwe umutekano.Aba bamushinjaga kubogamira kuri Mali kugeza ubwo ibatsinze.

Ibi bivuze ko Amavubi yasezerewe na Mali ku giteranyo cy’igitego 2-1 Mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abari munsi y’imyaka 23 kizabera muri Maroc muri 2023.

Mali izahura n’izava hagati ya Sénégal na Burkina Faso.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger