AmakuruImikino

Abakinnyi b’Amavubi bemerewe agatubutse mu gihe baba basezereye Ethiopia

Abakinnyi bagize ikipe y’igihugu Amavubi y’abakina imbere mu gihugu, bamaze kugera i Mekele muri Ethiopia aho bagomba gukinira umukino ubanza wo gushaka itike ya CHAN izabera muri Cameroon mu mwaka utaha.

Uyu mukino uzahuza u Rwanda na Ethiopia uzabera muri aka gace gaherereye mu majyaruguru ya Ethiopia kuri iki cyumweru.

Amavubi yahagurutse i Kinshasa ku gicamunsi cy’ejo yerekeza i Addis Ababa, nyuma y’umukino wa gicuti yari yahakiniye akabyitwaramo neza atsindira Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri Stade des Martyrs ibitego 3-2.

Amavubi akigera i Addis Ababa, yakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia Tumukunde Hope Gasatura, afatana na bo ifunguro anabizeza ko azanakora ibishoboka byose agatsindira Ethiopia i Mekele ku cyumweru.

Yanabifurije kandi amahirwe masa.

Biteganyijwe ko Amavubi akorera imyitozo ku kibuga azakiniraho na Ethiopia saa kumi z’igicamunsi cy’uyu wa gatanu.

Amakuru avuga ko Amavubi yategewe na minisiteri ya Siporo n’umuco MINISPOC  4,000$ kuri buri mukinnyi, mu gihe yaba asezereye Ethiopia akabona itike yo gukina imikino ya CHAN. Ibi kandi ni mu rwego rwo gushimira abakinnyi baheruka guha Abanyarwanda ibyishimo batsindira RD Congo i Kinshasa.

Amavubi aheruka gukina imikino ya CHAN muri 2018 ubwo yaberaga mu gihugu cya Maroc. Kuri iyi ncuro na bwo yari yasezereye igihugu cya Ethiopia, nyuma yo kuyitsindira i Addis Ababa ibitego 3-2 mu mukino ubanza, hanyuma uwo kwishyura bakanganya 0-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger