Abakinnyi bakomeye bahinduye amakipe ku munsi wa nyuma w’isoko ry’igura n’igurisha
Mu ijoro ryakeye ni bwo ku mugabane w’Uburayi hafunzwe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi. ku munsi wa nyuma w’iri soko, amakipe atandukanye wabonaga ko ahuze kugira ngo byibura isoko rifunge hari anakinnyi amaze gusinyisha.
Twabakusanyirije abakinnyi bakomeye bahinduye amakipe ku munsi wa nyuma w’isoko ry’igura n’igurisha.
Uwa mbere muri aba ni Keylor Navas wari umaze imyaka itanu muri Real Madrid. Uyu muzamu ukomoka muri Costa Rica wanatwaranye ibikombe bitatu bya UEFA Champions league na Real Madrid, yamaze kwerekeza mu kipe ya PSG yo mu Bufaransa. Mu gihe Navas yinjiraga muri PSG, ni na ko Alphonse Areola wari umuzamu w’iyi kipe na we yerekezaga muri Real Madrid.
Ikipe ya PSG kandi yasinyishije Umunya-Argentine Mauro Icardi wakiniraga Inter de Milan yo mu Butaliyani. Uyu musore yerekeje muri iyi kipe nk’intizanyo, gusa hakaba hari amahitamo y’uko ashobora kugurwa burundu akayabo ka miliyoni 75 z’ama-Euro.
Ni na ko kandi Henrik Mkhitaryan yavaga mu kipe ya Arsenal yerekeza muri AS Roma yo mu Butaliyani nk’intizanyo.
Myugariro Nacho Monreal wakiniraga Arsenal we yamaze kuyivamo yerekeza muri Real Sociedad y’iwabo muri Espagne, nyuma y’imyaka umunani yari amaze akinira iyi kipe y’i London.
Umunya-Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Yannick Yala Bolasie, yavuye mu kipe ya Everton yerekeza muri Sporting Lisbon yo muri Portugal Christiano yakuriyemo. Iyi kipe kandi yamaze kuba isinyisha Umunya-Espagne Jese Rodriguez wakiniraga PSG.
Ikipe ya Sevilla FC yo muri Espagne yasinyishije Umunya-Mexique Javier Hernandez Chicharito imukuye muri West Ham United yo mu Bwongereza.
Ikipe ya Galatsaray yo muri Turkiya yatangaje ko yamaze gusinyisha Umunya-Colombia Radamel Falcao wari usanzwe ari Kapiteni wa AS Monaco yo mu Bufaransa. Iyi Galatasalay Kandi yamaze gusinyisha Mario Lemina wakiniraga Southampton yo mu Bwongereza cyo kimwe na Florian Andone wakiniraga Brighton and Hove Albion yo mu Bwongereza.
Rafinha Alcantala wakiniraga ikipe ya FC Barcelona, yongereye amasezerano muri iyi kipe mbere yo kwerekeza muri Celta de Vigo nk’intizanyo.
Ku munsi wa nyuma w’isoko ry’igura n’igurisha kandi byari byitezwe ko abakinnyi nka Ivan Rakitic, Paul Pogba, Neymar Jr, Bruno Fernandes na Christian Eriksen bahinduye amakipe, gusa byarangiye bagumye mu makipe yabo.