Abakinnyi bakomeye baciye muri Real Madrid bakurikiranyweho kugura imikino (Match fixing)
Myugariro wakiniye Real Madrid n’ikipe y’igihugu ya Espagne, Raúl Bravo, afunzwe azira guha abakinnyi cyangwa amakipe yo muri shampiyona ya Espagne amafaranga bakumvina uko baza kurangiza umukino.
Mu bandi bakinnyi basanzwe babarizwa muri shampiyona ya Esapagne bafashwe, harimo Samuel Saiz wa Getafe, Borja Fernández na Carlos Aranda ba Valladolid.
Uyu Samuel Saiz yari asanzwe akinira Leeds United yo mu Bwongereza aza gutizwa muri Getafe, ubu bose barafunzwe.
Police yo muri Espagne yatangajeko aba bakinnyi bakurikiranweho ibyaha byo kuba baratanze ruswa kugira ngo amakipe agene uburyo atsindana , Police ivugako aba bagabo babikoze nibura mu mikino 10 ya shampiyona ya Espagne ‘La Liga’.
Iprerereza rirakomeje kugirango bamenye niba hari aho byaba bihuriye n’imikino y’amahirwe (Betting), barakeka ko kandi byaba bifite aho bihuriye n’umukino wabaye mu mwaka ushize wahuje amakipe 2 yo mu cyiciro cya kabiri hagati ya Huesca na Nàstic wavuzweho gutanga ruswa.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne Javier Tebas yavuze ko mu gihe byaba ari ukuri koko byaba bibabaje kuko ruswa no kugura imikino ari icyorezo gikomeye mu mupira w’amaguru nkuko amakuru dukesha Telegraph abitangaza.
Mu mwaka w’imikinio ushize, polisi yo muri Espagne yakiriye ibirego 39 byagarukaga ku kugura imikino.
Ibi birego ntibyagarukaga ku kuba amakipe yatsinzwe, yanganyije cyangwa se yatsinze ahubwo byanavugaga ko abantu bategaga ku bijyanye na koluneri nkuko Javier Tebas yabitangaje.