Abakinnyi babuze mu myitozo ya mbere y’Amavubi
Muri iki gitondo cyo ku cyumeru kuya 26 ugushyingo 2017, ikipe y’igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’ yitegura gukina irushanwa rya Cecafa Senior Challenge Cup yakoze imyitozo ya mbere yitabirwa n’abakinnyi umunani gusa.
Ni imyitozo yabaye kuri iki cyumweru ibera kuri Stade Amahoro i Remera ,igitangaje n’uko nta mukinnyi n’umwe wa APR FC wagaragaye muri iyi myitozo kuko abakinnyi barindwi ba Rayon Sports n’umwe wa Kiyovu Sports nibo bitabiriye iyi myitozo.
Abakinnyi bitabiriye imyitizo ni umunyezamu wa Rayon Sports; Ndayishimiye Eric ’Bakame’, ba myugariro; Rutanga Eric, Manzi Thierry na Usengimana Faustin, abo hagati; Mukunzi Yannick, Niyonzima Olivier ’Sefu’ , Manishimwe Djabel na Mbogo Ally.
Rayon Sports yahagaritse gukina imikino ya shampiyona kugeza tariki ya 10 ukuboza , byatumye idakina na Musanze FC mu mpera z’iki cyumweru.
Amavubi arakomeza imyitozo kuri uyu wa Mbere, ubwo abandi baraza kuba basanga bagenzi babo kuri uyu mugoroba aho bari gukorera umwiherero mu rwego rwo kwitegura imikino ya CECAFA izabera i Nairobi muri Kenya.
Amavubi ari kwitegura Cecafa ya 2017 izabera muri Kenya kuva tariki ya 3 kugeza kuya 17 z’ukwezi gutaha, iyi izafasha ikipe y’igihugu kwitegura imikino ya CHAN 2018 izabera muri Maroc kuva tariki ya 13 Mutarama kugeza kuya 4 Gashyantare 2018.
. Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Antoine Hey akaba yarahamagaye abakinnyi 23 aribo Kimenyi Yves (APR Fc), Nzarora Marcel (Police Fc) na Eric Ndayishimiye (Rayon Sports Fc), Ba Myugariro: Rugwiro Herve (APR Fc), Omborenga Fitina (APR Fc), Imanishimwe Emmanuel(APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Rutanga Eric (Rayon Sports), Kayumba Soter (AS Kigali), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Mbogo Ally (SC Kiyovu), Abakina hagati: Bizimana Djihad (APR Fc), Hakizimana Muhadjiri (APR Fc), Nshimiyimana Amran (APR Fc), Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Niyonzima Olivier Sefu (Rayon Sports)na barutahizamu: Nshuti Innocent (APR Fc), Sekamana Maxime (APR Fc), Mico Justin (Police Fc) na Biramahire Abeddy (Police Fc).
Muri Cecafa u Rwnada ruri mu itsinda rya mbere hamwe na Kenya, Zanzibar, Tanzania na Libya mu gihe muri CHAN 2018 u Rwanda ruri mu itsinda C hamwe na Libya, Nigeria na Equatorial Guinea.